Ni umwanzuro wasohotse kuri uyu wa kane tariki ya 9 Gashyantare 2023, nyuma y’inama yahuje amatorero y’abapolotesitanti mu Rwanda n’abavugizi b’imiryango ya Gikristu ikorera mu Rwanda
Abayobozi baya matorero bavuga ko uzarenga kuri aya mabwiriza azabihanirwa, iri tangangazo ryasohowe n’abagize inama y’abapolotesitanti mu Rwanda risobanura ko umwanzuro wo kubuza amavuriro yabo ibyo gukuramo inda kubushake byemejwe nyuma yo gusanga iki kibazo kimaze gufata indi ntera mu muryango nyarwanda.
Musenyeri Kalimba umuvugizi wungirije wa CPL ari nawe uvugira itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda diyosezi ya shyogwe yabwiye ijwi ry’Amerika ko barangajwe imbere n’ukwemera, yakomeje asobanura ko ubuzima bw’umwana butangira, igihe umwana agisamwa ariko iyo habayeho gukuramo inda ye kandi kubushake ntakindi kibazo kidasanzwe cyahabaye icyo gihe tuba dukoze icyaha, rero twe nk’abapolotesitanti turihagazeho niyo mpamvu twavuze ko gukuramo inda kubushake muri za institution zacu z’ubuvuzi ntibyemewe nagato
Yakomeje yumvikanisha ko impamvu yemera yatuma umugore akuromo inda ari igihe byemejwe n’abaganga ko kuyikuramo ari ugutabara ubuzima bw’umubyeyi, kuriwe indi mpamvu iyari yo yose yakurikirwa n’igihano.
Dufite za Hopitali naza centre de sante nyinshi kandi kugeza ubu twahise tubwira abaganga,abaforomo, aba Docteri ko gukuramo inda ko itorero ryacu ritabyemera kandi ko bagomba kubahiriza icyifuzo cy’itorero, yavuze ko kandi kuva iyi nama twakoze bihita biba itegeko byanze bikunze kandi uzaringaho azahanwa
Iki cyemezo cyafashwe n’amatorero kije gikurira icyafashwe na kiliziya gatolika nayo yavuze kuva mu ntangiro ko itemera iyi ngingo ko iciye ukubiri n’ukwemera kwayo, kiliziya gatolika yo ikanongeraho ko itemera n’uburyo bwo kuboneza urubyaro usibye gusa ubwakamere.
Izi mvugo zaya matorero zinyuranyije n’ibyo Leta Y’u Rwanda yashyize mu itegeko ryo kuwa 30 z’ukwezi kwa munani 2018, itegeko rigenga ibyaha n’ibihano, muri iryo tegeko mu ngingo yaryo ya 123 rivuga ko umuntu wese ukuyemo inda aba akoze icyaha gusa nanone hari ibyiciro byemerewe kuba byakuramo inda
Mu ngingo 125 y’iryo tegeko riteganya ko ntaburyozwacyaha mu gihe uwakuriwemo inda ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ry’ahafi kugeza kugisanira cya kabiri ndetse no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite kandi ko bigomba gukorwa na muganga wemewe na Leta
Docteur Afrodis Kagaba uyobora umuryango uharanira ubuzima we avuga ko iyi ngingo aba banyamatorero bayifasheho umwanzuro birengagije ko iyo abagore bangiwe gukuramo inda mu buryo bwemewe bayikuramo bihishe kandi bikabagiraho ingaruka.
UWINEZA Adeline