Nyuma y’uko Tariki 2 Gashyantare 2023 , I Kinshasa hafashwe umwanzuro ko Ibinyamakuru byo mu Rwanda byaba iby’amashusho cyangwa amajwi biba kuri Dekoderi ya Canalsat bitazongera kugaragara cyangwa kumvikana ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’iminsi 90 , ubu hiyongereyeho Dekoderi zose za Bluesat, StarTimes na DStv.
Iki cyemezo gishya cyafashwe ku wa Kane tariki 9 Gashyantare 2023, nyuma y’uko Inama Nkuru ishinzwe kugenzura Itangazamakuru muri RDC (CSAC), igaragaje ko ku wa 31 Mutarama no ku wa 1 Gashyantare 2023, abantu bamwe na raporo y’igenzura byagaragaje ko Canal + Rwanda ngo yavangiye amashusho ya televiziyo zo muri Congo zirimo RTNC ya leta, Tele 50, Digital Congo, Molière TV na 10e rue gusa bamwe mu banye-congo batunze izi Dekoderi bavuga ibyavuzwe atari ukuri ko bakomeje kureba amashusho nta komyi bityo ko ibivugwa atari ukuri.
Ngo cyafashwe nyuma yo gusanga hari izindi dekoderi zakomeje gusakaza amashusho y’ariya mashene yafunzwe mu gihugu.
Iyi nama kandi yatangaje ko mu gihe cy’uruzinduko rwa Papa Francisi Kinshasa , ibinyamakuru byo muri Congo bitagaragaraga ahubwo ko ibyo mu Rwanda aribyo byagaragaraga ibintu bahise bahuza no kuba byagumura abaturage bakayoboka M23 bashinja u Rwanda.
CSAC yahise isaba inzego bireba zose guhita zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo.
Uyu mwanzuro wo gufunga ibinyamakuru byo mu Rwanda biboneka kuri Bouquet ya Canalsat , copi yawo yashyikirijwe Perezida Tshisekedi ndetse uhabwa umugisha n’umuyobozi mukuru wa Canal+ muri Congo inasazanzwe ari umuryamuryango wayo.
Iyi myanzuro ifashwe mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Congo.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje kwambura ingabo za Kinshasa ibice bitandukanye birimo imijyi ikomeye .
U Rwanda ruhakana ibivugwa na Kinshasa ahubwo rukayishinja gukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994 .
Umutwe wa M23 wahakanye iby’inkunga ihabwa n’u Rwanda ushimangira ko nta n’urushinge iki gihugu kiyiha ahubwo ko ari abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo.
Congo ikaba ikomeje gukora ibishoboka byose mu kuzambya umubano wayo n’u Rwanda usanzwe warazahaye.