Ambasade ya Amerika hamwe n’iy’Ubwongereza ku munsi wo kuwa gatanu zasohoye itangazo rimwe zivugako zihangayikishijwe n’imitangirwe y’ubutabera muri Tanzaniya, bahereye ku kibazo cy’umunyamakuru Eric Kabendera.
Eric Kabendera wandika inkuru zicukumbuye amaze ibyumweru bibiri afunze, ubu akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza imisoro, gukorana n’abagizi ba nabi n’iyezandonke.
Agifatwa yashinjwaga kwiha uburenganzira nk’umuturage wa Tanzaniya kandi atari we. Iki cyaha cyaje kuvanwa mu byo yaregwaga.
Abahagarariye Amerika n’Ubwongereza muri Tanzaniya batangaje ko bahangayikishijwe no kudakurikiza amategeko y’ikurikiranabyaha bikomeje gukorwa mu butabera muri Tanzaniya.
Batangajeko by’umwihariko ko bahangayikishijwe n’urugero ruheruka rwa Eric Kabendera ahakozwe “ibidasanzwe mu kumufata, kumufunga no kumushinja ibyaha”.
Izi ambasade kandi zivuga ko yabanje no kwimwa uburenganzira bwo kubona umwunganizi we mu bihe bya mbere byo kumufunga, ibi ngo bikaba binyuranyije n’amategeko.
Abahagarariye Amerika n’Ubwongereza muri Tanzaniya basabye Leta gutanga ubutabera hakurikijwe amategeko nk’uko ngo biri mu masezerano mpuzamahanga anyuranye ku burenganzira bwa muntu Tanzaniya yasinye .
Eric Kabendera azagaruka mu rukiko tariki 19 z’uku kwezi kwa munani.