Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigaramye imyanzuro y’inama iherutse kubera i Burundi yahuje Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yerura ko idateze kuganira na M23, mu gihe ingabo z’iki gihugu zatangiye gushinja uyu mutwe kutubahiriza iyi myanzuro i Kinshasa badakozwa kandi yarafashwe Tshisekedi ubwe ahibereye.
Nyuma y’amasaha iyi nama ibaye ,Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023 , yabwiye Abanyamakuru ko ibyo abakuru b’ibihugu bemeje i Bujumbura leta ye itazabyubahiriza.
Umwe mu myanzuro y’Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabaye tariki 4 Gashyantare 2023, usaba impande zirebwa n’iki kibazo guhosha umwuka mubi, ahubwo zikifashisha inzira zashyizweho ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga mu gukemura ibibazo.
Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko abakuru b’ibihugu bemeranyije ko uburyo bumwe bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari inzira ya politiki n’ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’ikibazo.
Muyaya ati “Ntabwo tuzagirana ibiganiro na M23, ntabwo duteganya kuganira na M23, icyo kigomba gusobanuka neza. Ibisabwa kugira ngo ibiganiro na M23 bibeho cyangwa kuba twasubukura umubano n’u Rwanda, byasobanuwe neza n’itangazo rya Luanda.”
“Icya mbere ni uguhagarika imirwano, bakava mu duce bigaruriye kugeza ku musozi wa Sabyinyo, hanyuma tukaganira. Mu gihe imirwano itahagaritswe, mutabonye ko bavuye mu birindiro bigaruriye, nta biganiro bizabaho hagati ya Guverinoma ya Congo na M23.”
Muyaya mu mvugo ye yumvikanye ashimangira ko kuri RDC, inama y’i Bujumbura nta kinini ivuze, kuko imyanzuro igihugu cye gihagazeho ari ishingiye ku byavugiwe i Luanda muri Angola.
Nubwo Muyaya yavuze ibi, Colonel Ndjike Kaiko Guillaume umuvigizi w’ingabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru yatangaje ko M23 kenshi yarenze ku mategeko yo guhagarika imirwano yatanzwe n’inama za Nairobi, Luanda, n’iheruka y’i Bujumbura I Kinshasa badakozwa.
Colonel Ndjike yashimangiye ko FARDC bo “bubahiriza imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu i Nariobi, Luanda na Bujumbura igamije kuzana amahoro muri RDC, mu gihe ku rundi ruhande M23 ishinja izi ngaho kuyigabaho ibitero zifatanyije n’abafantabikorwa bazo bihabanye n’ibikubiye mu myanzuro.
Nubwo FARDC yemeza ko yubahiriza ibyavugiwe i Bujumbura, imirwano yo yongeye gukomeza no kuri uyu wa Gatandatu mu duce twegereye Santire ya Sake iri muri 25km mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Goma, nk’uko ibinyamakuru byaho bibyemeza.
Umuvugizi wa M23 ,Willy Ngoma yemeje iby’iyi mirwano ati: “Turi ku nkenegero za Sake”., naho Col Ndjike wa FARDC we akavuga ko ingabo za leta zasubije inyuma M23 kure ya Sake.
M23 yatanze impuruza
Mu itangazo washyize hanze ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023,Umutwe wa M23 watangaje ko ibyatangajwe na Leta ya Congo bihabanye n’imyanzuro y’inama idasanzwe yahurije Abakuru b’ibihugu bigize EAC, i Bujumbura ku wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023 ndetse bikaba bigaragaza ko iki gihugu gishyize imbere inzira y’intambara aho kwimakaza amahoro n’umutekano hagendewe ku cyiswe ‘amabiwiriza mashya’ iyi Leta yashyizeho kugira ngo iganire n’uyu mutwe.
Muri iri tangazo kandi M23 ishimangira ko ibitero byagabwe n’ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bazo mu gitondo cyo ku wa t Mbere tariki 6 Gashyantare 2023 ku birindiro byayo i Masisi, bigaragaza mu buryo bweruye amahitamo ya Leta Congo mu kwirengagiza imyanzuro y’inama idasanzwe yafatiwe I Bujumbura ku wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023 ahubwo igahitamo gukomeza gushoza intambara kuri uyu mutwe.
Uyu mutwe washimangiye ko ko ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo byibasira abatutsi , gusahura no kwangiza imitungo yabo mu mujyi wa Goma ari ikimenyetso simusiga cy’uko Leta ya Congo ikomeje gushyira imbere impamvu y’intambara mu rwego rwo kurushaho kuzambya ibintu aho kwimakaza amahoro n’umutekano.
Kwigiza nkana kwa Tshisekedi n’abantu be
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Gashyantare 2023, mu butumwa yagejeje ku badipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda mu isangira ngarukamwaka ryabahuje, Perezida Kagame yanenze abantu bakomeje gushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umurongo wayo wo guhirikira ibibazo byayo byose ku Rwanda aho kureba inkomoko yabyo ngo bishakirwe umuti urambye.
Yatanze urugero ku nama iheruka kubera i Bujumbura. Ati “Twaraganiriye, Perezida yari ahari hamwe n’abantu be, tuganira ibintu ahari, twandika itangazo, risobanurira abaturage ibyo twaganiriye n’ikigiye gukorwa. Itangazo rirasomwa ariko umunsi ukurikiyeho, itangazo ritandukanye n’ibyavuzwe, rishyirwa hanze i Kinshasa.”
Perezida Kagame yabwiye abadipolomate ko ntaho byabaye ko umuntu agira ikibazo, aho kugira ngo agikemure, akihutira kucyihunza, ahubwo agashaka undi agihengekaho. Kuri we, ntiyumva uburyo Isi yose ibeshywa icyo kinyoma, ikacyemera yarangira igakora n’amatangazo.
Ati “Baravuga ngo u Rwanda ruri mu Burasirazuba bwa Congo, ikibazo kuri icyo, cyahoze kandi kizakomeza kuba: Ese ni ukubera iki u Rwanda rwajya mu Burasirazuba bwa Congo? Uramutse wumva impamvu yabyo, uburyo bwo kwigizayo u Rwanda, ni ugukemura icyo kibazo.”
“Inkuru ya FDLR imaze imyaka igera kuri 30, ntabwo ari impimbano, ni ibintu bihari. Rero mbwira abantu, mbere y’uko mujya kumbaza iby’u Rwanda muri Congo, mugomba kunsubiza impamvu iki kibazo gihari. Ni ukubera iki umuntu yarasa ku mupaka wacu, akica abaturage bacu?”
“Ni ukubera iki mu Ugushyingo 2019, FDLR yishe abaturage bacu mu Kinigi? Ugomba kunsobanurira ibyo. Ntabwo ngusabye kuza kumfasha gukemura icyo kibazo, nibaza ku mupaka tuzagikemura, ariko ni ukubera iki tudakemura icyo kibazo duhereye mu mizi?”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta muntu ukwiriye gukomeza iteka yiriza kubera ibibazo we ubwe yitera, hanyuma ngo narangiza abitwerere abandi
Ku wa 4 Gashyantare 2023 ni bwo i Bujumbura mu Burundi hateraniye Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Iyi nama idasanzwe yatumiwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye EAC. Yikije ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, uwa Tanzania, Samia Suluhu Hassan; uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni; William Ruto wa Kenya na Félix Tshisekedi wa RDC.
.