Nyuma y’uko Perezida Kagame na mugenzi we w’u Burundi , Evariste Ndayishimiye , bagaragaye i Bujumbura bahuje urugwiro bamwenyura,kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, ku Mupaka w’Akanyaru, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi yakiriye intumwa z’u Burundi ziririmo ba Guverineri b’Intara za Kayanza na Ngozi.
Uru rugendp rukaba rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi ugenda kugeza ubu uri mu nzira nziza ndetse abayobozi bagiye kuganira ku bufatanye mu mutekano, ubukungu, imiyoborere, ubuhahirane n’imibereho myiza y’abaturage ku mpande zombi
Izi ntumwa zije zikurikira izindi zaje muri Mutarama 2023,aho zari zirangajwe imbere na Minisitiri Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi Ezéchiel Nibigira wanashyikirije Perezida Kagame wazakiriye mu biro bye ubutumwa yari yoherejwe na mugenzi we w’u Burundi.
Ku wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023 , Perezida Kagame yagaragaye I Bujumbura yahuje urugwiro na Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi ubwo yari yitabiriye inama idasanzwe ya EAC yabereye muri iki gihugu yaherukagamo mu 2013, ubwo yajyaga kwifatanya n’Abarundi mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge ku butegetsi bwa Nyakwigendera Petero Nkurunziza.
Nyuma y’iyo nama idasanzwe ya EAC , abakuru b’ibihugu byombi barahuye, bagirana Ibiganiro bigamije kurushaho kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi muri Gicurasi 2015 ubwo haburizwagamo Coup d’Etat yashyakaga guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera ,Perezida Nkurunziza , kuva icyo gihe u Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira abagize uruhare muri iyi Coup d’Etat no gushyigikira ababurwanya.
Ku rundi ruhande , u Rwanda rwashinje Leta y’u Burundi gukorana n’imitwe irunrwanya irimo uw’Iterabwoba wa FDLR igizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
.