Abasirikare bo mutwe urinda umukuru w’igihugu mu ngabo za FARDC bagera kuri barindwi bafite ipeti rya Kaporari, bakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwateraniye muri centre ya Sake kuwa ejo kuwa 11 Gashyantare 2023 nyuma yo kubahamya ibyaha birimo ‘ubugwari’ no ‘guca igikuba muri rubanda.
Ni urubanza rwabereye mu gace ka Sake , nyuma yaho aba basirikare batorotse urugamba bari bahanganyemo n’inyeshyamba za M23 hafi y’umujyi wa Sake kuwa 9 gashyantare 2023.
Urukiko rwa gisirikare rwabahamije ibyaha birimo ubugwari imbere y’umwanzi (M23), guca igikuba mu baturage, gukomeretsa no gutagaguza amasasu .
Aba basirikare n’ababunganira ,bahakanye ibyaha baregwa bongeraho ko biteguye kujuririra igihano bahawe .
Hamenyekanye impamvu baburanishijwe huti huti bakanahabwa igihano gikomeye
Amakuru yo kwizerwa aturuka m’ubuyobozi bw’ingabo za FARDC mu mjyi wa Goma , avuga ko aba basirikare bahawe igihano cy’urupfu hagamijwe gutanga urugero k’ubandi basirikare nkabo bari guhunga intambara bahanganyemo na M23.
Aya makuru ,akomeza avuga ko ubwo aba basirikare bari bakimara gutabwa muri yombi, hari amabwiriza yavuye i Kinshasa muri Etat Major ya FARDC, asaba ko bagomba guhita baburaniswha byihuse ndetse bagahabwa igihano cy’urupfu.
Iyi, ngo niyo mpamvu yatumye aba basirika bafatwa kuwa kane ariko nyuma y’iminsi ibiri gusa urubanza rwabo rugahita rutangira ndetse bagahita banakatirwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Gen Christian Chiwewe umugaba mukuru w’ingabo za FARDC.
Etat Majoro ya FARDC , ngo yafashe uyu mwanzuro kugirango abandi basirikare bari mu rugamba na M23 barebereho ,bitewe n’uko benshi muribo bakunze gutoroka imirwano bigatuma FARDC ikomeza kuba insina ngufi imbere ya M23 umutwe ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.