Abagize Sosiyete Sivile ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru izwi nka”LUCHA’’ ,babwiye Christophe Mboso Perezida w’intekonshingamategeko ya DRC, ko yisamye yasandaye ubwo yasabaga Perezida Felix Thisekedi gufatira ingabo za EAC ziri mu burasirazuba bwa DRC ibihano bikakaye.
Christophe Mboso ,aheruka gusaba Perezida Felix Tshisekedi gufatira izi ngabo ibyemezo bikakaye mu gihe zakomeza kwinangira kugaba ibitero k’umutwe wa M23 mu rwego rwo gufasha FARDC kuwurwanya.
Nyuma y’ububu busabe bwa Christophe Mboso, bamwe mu bagize Sosiyete Sivile ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bamusubije ko yisamye yasandaye ndetse ko ashobora kuba atazi aho urugamba FARDC igahanganyemo na M23 mu burasirazuba bwa DRC rugeze.
Bakomeza bavuga ko amagambo ya Christophe Mboso, ari uburyo yashatse gukoresha kugirango yigaragaze neza mu Banye congo.
Bongeraho ko aho ibintu bigeze ubu,Guverinoma ya DRC nta bushobozi ifite bwo kwirukana cyangwa se gufatira ibyemezo ibyaribyo byose ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa DRC, ahubwo ko ibyo byemezo byagakwiye kuba byarafashwe mbere hose ubwo izi ngabo zari zikihagera ,zigatangaza ko zitazarwanya M23 .
Baragira bati:” Christophe Mboso yisamye yasandaye. Ikigaragara n’uko ashaka kwigaragaza neza imbere y’Abanye congo ,naho ubundi asa nutazi aho urugamba rwa M23 rutugeze. Ubu ntabwo ubutegetsi bwa DRC bwagira ubushobozi bwo gufatira izi ngabo ibyemezo ,ahubwo biba byarakozwe mbere zikihagera ubwo zatangazaga ko mu bizizanye kurwanya M23 bitarimo.”
Christophe Mboso, aheruka gusaba Perezida Felix Tshisekedi gufatira ibihano bikakaye ingabo za EAC ziri mu burasirazuba bwa DRC ,nyuma y’iminsi ibiri mu mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo yari igamije kwamagana izi ngabo, bazisaba kurwanya M23 cyangwa se zigasubira mu bihugu byazo.