Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza amakosa anyuranye muri minisiteri y’ubuhinzi, ahanini ashyira mu kaga imirire y’abanyarwanda. Aya arimo kuba mu bigega bitanu byateganijwe guhunika imyaka, bibiri byonyine nibyo bikora nabwo munsi ya 50%.
Muri iyi raporo ya 2018 yashyizwe ahagaragara muri Mata 2019, MINAGRI ifite amakosa yo gutinza gutanga Shisha Kibondo, ayo kuba ibigega byo gutegenya imyaka yagoboka mu bihe bibi bidakora, amakosa ashingiye ku bidukikije, ndetse n’arebama n’imitangire y’imbuto, ifumbire n’imiti yica udukoko.
Muri iyi nkuru turibanda ku birebana n’imirire, andi makosa azagarukwaho ubutaha. Impamvu ni uko iyi raporo iba ari nini kandi iri mu ndimi z’amahanga, ikeneye kugarukwaho ikigo ku kindi, minisiteri ku yindi, ingingo ku yindi.
MINAGRI yatindije Shisha Kibondo
Ubugenzuzi bwasanze hari abana 594 batahawe Shisha Kibondo kandi bayikeneye mu bigo nderabuzima.
Shisha Kibondo ni ibyo kurya byagenewe abana n’abagore batwite, ni gahunda yashyiriweho kuhangana n’imirire mibi ikomeje kugaragara mu gihugu. Ni ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri zinyuranye, harimo ibinyampeke, za vitamin n’imyunyu ngugu.
Yagenewe abana bari munsi y’imyaka itanu n’ababyeyi batwite n’abonsa kugeza ku mezi 24 (imyaka ibiri, umwana acutse). Abayigenewe ni abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Mu gihe cy’igenzura ryarangiye muri Werurwe 2019, abana 594 ntibigeze bayihabwa, ndetse hagaragaye n’aho yagiye itinda kugera ku bagenerwabikorwa, aho yatinze hagati y’amezi 3 na 19.
Raporo ivuga ibi bishobora gukoma mu nkokora iriya gahunda, ntibashe kugera ku ntego yashyiriweho, mu gihe impuzandengo y’imirire mibi mu bana mu Rwanda igeze kuri 39%.
Mu bigega by’imyaka bitanu hakora bibiri
Iyi raporo igaragaza ko nta myaka iri mu bigega by’u Rwanda bicungwa na (National Strategic Grain Reserve NSGR); bigatera impungenge ko habaye ikibazo cy’ibiribwa mu baturage, Leta itashobora kubagoboka.
Nyamara, NSGR yashyiriweho guhangana n’ibura ry’ibiribwa rishobora kuba ryaba mu gihugu, hagahunikwa imyaka yagoboka ku isoko, cyangwa mu zindi gahunda za Leta n’ahandi.
Niyo mpamvu byari bikenewe ko mu bigega bya NSGR habamo imyaka yagoboka neza abaturage mu gihe cy’inzara cyangwa amapfa.
Ubugenzuzi rero bwasanze mu bigega bitanu byateganijwe, bibiri byonyine nibyo bikora, nabyo birimo imyaka munsi ya 50%.
Ibyo bibiri birimo ibiribwa ni Kicukiro irimo 45,5%, na Nyamagabe ifite 29,4%. Ugenekerereje, ubwo hari 74,9 kuri 500, bihwanye na hafi 15%.
Abagenzuzi banzura bavuga ko ari akaga gakomeye, kuko habaye ikibazo cy’ibiribwa mu gihugu nta ngoboka yaboneka.
Ikibazo cy’ibiribwa ntikivugwaho rumwe
Mu gihe itsinda ry’abadepite ryafashe iminsi 75 ricukumbura ku bibazo biri mu buhinzi, umutwe w’abadepite ntiwanyuzwe n’ibisobanuro bya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr.Mukeshimana Geraldine yatanze mu magambo no mu nyandiko. Umutwe w’abadepite wanzuye usaba Minisitiri w’intebe kuba yaboneye umuti ibi bibazo mu gihe kitarenze amezi 6.
Naho uyu muyobozi aherutse kumvikana avuga ko mu Rwanda hatari ikibazo cy’ibiribwa usibye mu mirenge 6 gusa. Mu nama iganira ku ngingo yo kwihaza mu biribwa muri Afurika (Africa Food Security Leadership Dialogue), Dr Mukeshinama agira ati “Ubu tuvugana urebye igihugu cyose gihagaze neza (mu kwihaza mu biribwa) keretse imirenge itatu yo mu karere ka Kayonza n’indi mirenge itatu yo muri Bugesera, ariko naho nta kibazo gikomeye gihari”.
Anagaruka kuri bya bigega agira ati, “Nk’uko mubizi, Leta ihorana ibigega byo gufasha abaturage bacu igihe bahuye n’ibibazo nk’ibyo; twagize rero ibihe byiza by’ubuhinzi ariko bivanze n’imihindagurikire y’ibihe mu turere tumwe na tumwe ariko ubundi muri rusange nta kibazo dufite uretse muri iyo mirenge.”
Umwe mu baturage bo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza, anenga uburyo bahabwamo ingoboka y’ibiribwa. Ati, “baduha ibiro icumi, cyangwa ingemeri eshatu ku muryango, bakagenda bakamara amezi abiri batagarutse”.
Naho umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Kagame Paul we avuga ko hari gahunda ijyanye n’amasezerano ya Malabo yo mu 2014 agamije kugabanya ikibazo cy’inzara mu 2025.
Avuga ko 20% by’ibihugu bya Afurika bifite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije agaragaza n’ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana nacyo.
Ati “Hano mu Rwanda, twarwanye uru rugamba, ariko ndabizeza ko bijyanye n’ubumenyi dufite mu biganza byacu hamwe n’ikoranabuhanga n’ubufasha bw’abafatanyabikorwa, no kuzirikana ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare, tugiye gukemura iki kibazo. Kandi tuzatsinda. Ndashaka kubabwira ko niba twabishobora na buri wese yabigeraho.”
Agakomeza agira ati “Ikibazo cy’ibiribwa bidahagije kizagira ingaruka mbi ku buzima bw’abakiri bato kuri uyu mugabane, kandi niba iyi mibare itagenzuwe neza bisobanuye ko ahazaza habo kuri uyu mugabane hazaba hari mu kaga.”
Muri iyo nama yaberaga I Kigali, uwahoze ayobora Nigeria yaburiye ibihugu by’Africa ku bijyanye n’ibiribwa.
Obasanjo ati “Guhaza abatuye Isi muri rusange biracyari ikibazo gikomeye, uyu munsi abantu 3 ku 10 batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ntibabona uko barya, bidatewe n’uko barimo kwiyiriza kubera imyemerere ahubwo kubera ko badafite uko barya.”
Ishami rya Loni rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi(FAO), ritangaza ko Abanyafurika miliyoni zirenga 257 bugarijwe n’ikibazo cyo kubura ibiribwa, abarenga 90% bakaba ari abatuye munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Yanditswe: Karegeya Jean Baptiste