Uyu munsi mu gitondo inyeshyamba Mai Mai zagabye igitero muri Pariki ya Virunga zica umurinzi umwe abandi babiri barakomereka bikabije. Ibi bikaba byabereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Iki kigo cy’Abanyekongo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN) cyatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, “umuzamu wo muri Parike ya Virunga yishwe, abandi babiri barakomereka bikabije mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba zikekwa ko ari aba Mai-Mai i Kashaba, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Urwego rwa Leta ruyobora Parike ya Virunga by’umwihariko, ICCN rwamaganye, iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, kandi rwamagana imvururu z’ibitero byibasiye abashinzwe kurengera ibidukikije muri iki kigo ndangamurage.
Parike y’igihugu ya Virunga ifite uburebure bwa kilometero zigera kuri 300, iyi parike ikaba ibarizwamo ingagi zo mu misozi miremire, ni igice cyiganjemo imitwe yitwaje intwaro yo mu mahanga ndetse no mu karere.
Kuri Noheri, abarinzi babiri bari bishwe mu gitero nk’iki, ibi bikaba bimaze kurambirana bityo bakaba basaba ko imitwe yitwaje intwaro ibarizwa k’ubutaka bwa congo ko yarwanywa kuburyo budasanzwe kugirango umutekano uboneke
Uwineza Adeline