Ibikorwa bya Jenoside iri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bikomeje gufata indi ntera, ubu noneho hakaga hagaragaye inzu ziri ku musozi wose zashumitswe nk’uko byari bimeze mu Rwanda mu 1994.
Impuruza zakomeje gutangwa ko Abanyeko bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gutotezwa no kwicwa bakorerwa Jenoside, kandi bigakorwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR ndetse na CODECOihagarikiwe na FARDC.
Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi kandi bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro banakorerwa ibikorwa by’itoteza.
Kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, umutwe wa CODECO washumitse inzu z’Aba-Hema mu gace ka Mbidjo i Badjere.
Byagaragaye mu mashusho yagiye hanze, agaragaza izi nzu ziri gukongoka ku musozi wose, aho bivugwa ko zatwitswe kuva saa kumi za mu gitondo kugeza saa moya kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023.
Uwatanze impuruza agendeye kuri aya mashusho, yasabye Umuryango w’Abibumbye ndetse n’indi miryango mpuzamahanga kugira icyo bakora kuri ibi bikorwa biri kwibasira bamwe mu Banyekongo.
RADIOTV10