Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Majoro Willy Ngoma yagaragaye ari kumwe n’abaturage abarimo hagati baririmba ikorasi yo mu Kinyarwanda igira iti “Iyo Mana dusenga irakomeye’.
Ni ikorasi izwi cyane mu itorera rya ADEPR mu Rwanda, ikunze kuzamurwa nk’indirimbo ihumuriza ababaye kandi inibutsa abari mu bibazo ko bazabivamo, kimwe n’ababivuyemo batanga amashimwe ko nta Imana itakura umuntu.
Majoro Willy Ngoma uba ari hagati y’abaturage ari kumwe n’abandi barwanyi ba M23, aba yishimiwe n’abaturage aho aba ari gutera iyi korasi, abaturage na bo bakikiriza ubundi bagakoma amashyi bakaririmabana iyi korasi.
Muri uku kuririmba bagira bati “Iyo Mana dusenga irakomeye.” Majoro Willy Ngoma nk’uba ayoboye iyi korasi akagira ati “Iyo Mana” abaturage bakikiriza bati “Ni Imana itabura guseruka” Maj Ngoma akongera ati “Ayiyo Imana” nabo bakongera bati “Ni Imana yumva amasengesho, iyo Mana dusenga irakomeye.”
Majoro Willy Ngoma agera aho akabashimira ati “Murakoze, ariko dufite Imana.”
Akomeza avuga ko aba baturage bari aho ari abavandimwe babo, inshuti zabo bakaba n’abaturanyi babo, bityo ko umutwe wa M23 uzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze kubona amahoro babuze igihe kinini.
Ati “Njye ndi Majoro Willy Ngoma, njyewe ndi umwana wanyu, ndi inshuti yanyu, ndi umubyeyi wanyu…”
RWANDATRIBUNE.COM