Gen.Amuri Yakutumba yiyemeje kubaka ibirindiro ku mupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no kurindira umujyi wa Goma, avuga hari Abaperezida babiri bari inyuma y’ibibazo biri muri Congo.
Ku Cyumuweru gishize urujya n’uruza rw’abarwanyi bambaye ibyatsi mu mutwe b’umutwe wa Mai-Mai wa Yakutumba bakomeje kuva mu bice bya Misisi n’amamoto berekeza mu mujyi wa Goma, aho bahawe inkambi y’ikigo isanzwe ari ikigo cy’igisilikare FARDC kizwi nka Camp Katindo.
Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, Gen.Amuri Yakutumba yavuze ko aje kwirukana Umutwe wa M23 akawambura ibice byose yafashe, ndetse akanarindira umutekano abaturage batuye mu mujyi wa Goma.
Gen Amuri Yakutumba ni Umuyobozi w’umutwe wa CNPSC (National Coalition of the People for Sovereignty of Congo) yagize ati “Turashaka kujya mu Ntara ya Kivu ya Ruguru Goma na Kamanyola.”
Gen Amuri Yakutumba yakomeje agira ati: “Kamanyola ni ukugira ngo ducunge umupaka uhuza u Rwanda na Congo umwanzi atinjira, naho muri Kivu ya Ruguru ni ukurwana n’umwanzi kugira ngo tumwirukane mu gihugu cyacu, Perezida Kagame na Perezida Museveni ni bo batera igihugu cyacu ni yo mpamvu tugomba kuzimya umuriro.”
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Fizi, ivuga ko ubwo abo barwanyi ba Yakutumba bazamukaga hari ababanje gutangirwa n’ingabo za FARDC kuri za Bariyeri, ndetse bamwe bangirwa gutambuka, ndetse na Gen.Yakutuma ubwe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ijwi rya Amerika.
Mu kiganiro Umuyobozi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, Gen.Ramadhan Fungi yagiranye na Radio ya Kivu Baraka, yavuze ko intego yabo atari ugukumira ibikorwa by’abo barwanyi ahubwo ari ukugira ngo bamenye imibare yabo bazajye bahabwa n’ubundi ufasha.
Umwe mu bayobozi b’indi mitwe irwanira muri Kivu y’Amajyepfo yabwiye VOA ko bo badashobora kuva mu misozi yabo miremire ya Uvila na Mwenga kuko M23 naho yamaze kuhacengera, kandi ihari ku bwinshi.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko Leta ya Congo irimo ikuba kabiri ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro yari imaranye igihe kinini, mu gihe mu masezerano ya Luanda yavugaga kuyambura intwaro ahubwo muri iki gihe ikaba iri kongererwa izindi kandi bikozwe na Leta ubwayo. Ubwo twandikaga iyi nkuru havugwaga mu bice bya Masisi, Kalehe n’ahandi abaturage bahawe intwaro.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM