Onesphore Sematumba umwe mu bahanga b’Ababanye congo bakuriranira hafi amakimbirane mpuzamahanga akaba akorera itsinda rizwi nka “ICG” (International Crisis Group) , avuga ko Guverinoma ya DRC nititondera M23 uyu mutwe ushobora kwigarurira igice kinini cy’ubutaka bwa DRC mu bihe biri imbere.
Sematumba, akomeza avuga ko M23 ifite inkomoko mu Rwanda no muri Uganda ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe n’ubushobozi bwo gufata uduce twinshi mu gihe gito.
Yongeraho ko FARDC ,yamaze kugaragaza ubushobozi bucye bwo guhangana n’uyu mutwe ,ari nayo mpamvu ituma ukomeza kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kuri Onesphore Sematumba, ngo mu gihe M23 idahagaritswe mu maguru mashya binyuze mu nzira y’intambara cyagwa se dipolomasi ,ubutegetsi bwa Kinshasa buzisanga butagifite ubugenzuzi ku gice kinini cy’ubutaka bwa DRC by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru n’Iyamajyepfo.
Yagize ati:”Umutwe wa M23 ufite inkomoko mu Rwanda na Uganda kandi ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe. uko uzakomeza kujya mbere ari nako udahura n’imbaraga zibasha kuwuhagrika ,niko uzarushaho kwicuma ukaba wagera kure hashoboka.
Mu gihe rero hatabonetse imbaraga ziwuhagarika binyuze mu nzira y’intambara cyangwa dipolomasi, ubutegetsi bwa Kinshasa buzisanga butagifite ubugenzuzi muri Kivu y’amajyaruguru n’iyamajyepfo.
Ubu ibintu biriguhinduka umunsi k’umunsi kuko uko twatekerezaga M23 bitandukanye n’uko turikuyibona muri iki gihe. M23 ishobora kugera kure hashoboka kandi ni ibintu biri kwigaragaza.”
Abanye congo batandukanye, bakomeje kugaragaza impungenge n’amakenga bari guterwa n’uko M23 ikomeje kujya mbere ifata uduce twinshi muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru , ari nako bashinja FARDC kunanirwa guhagarika umuvuduko w’uyu mutwe no kuwambura uduce wamaze kwigarurira.