Uburusiya na USA ibihugu bikomeye ku Isi mubya gisirkare, bishobora kuba bigiye guhanganira muri Sudani ya ruguru nk’uko bikomeza kugaragazwa n’abasesenguzi mubya politiki mpuzamahanga.
Hari hashize igihe havugwa imbanzirizamushinga y’amasezerano hagati y’Uburusiya n’igihugu cya Sudani y’Amajyaruguru, yemerera Uburusiya gushinga ibirindiro bya gisirikare ku cyambu cya Sudani ya ruguru gikora ku Nyanja itukura.
Iyi mbanzirizamushinga y’aya masezerano ariko, yanenzwe cyane na USA ndetse yihanangiriza Sudani ya ruguru iyisaba kutemerera Uburusiya gushinga ibirindiro bya gisirikare muri icyo gihugu.
Ibyo ariko, Sudani y’amajyaruguru yamaze kubirengaho kuko Abayobozi b’iki gihugu bamaze kwemeza isinywa ryayo masezerano, yemerera Uburusiya gushinga ibirindiro bya gisirikare ku cyambu cyo muri Sudani ya ruguru gikora ku Nyanja itukura.
Aya masezerano ,yagezweho nyuma yaho Uburusiya bwemeye ibyo bwasabwaga byose n’ubutegetsi bwa Sudani ya ruguru, birimo kurinda iki gihugu ibibazo byose gishobora guterwa n’ibihugu by’uburengerazuba kubera kwemera gukorana n’Uburusiya.
Abasesenguzi mubya Politiki mpuzamahanga, bavuga ko bitaguye neza USA itifuzaga ko Uburusiya bwashinga ibirindiro bya gisirikare muri Sudani ya ruguru ndetse ko bishobora gutuma impande zombi zihanganira muri iki gihugu.
Uburusiya nk’igihugu gikungahaye ku bikomoka kuri PeterorI, bwifuza kurinda inyungu zabwo cyane cyane ibicuruzwa byabwo bikomoka kuri Peterori binyura mu nyanja itukura, mu gihe USA yo itabikozwa cyane cyane muri iyi minsi bahanganiye muri Ukraine ,aho Uburusiya bwafatiwe ibihano by’ubukungu kubera gushoza intambara muri Ukraine.
Kugeza ubu ariko, USA niyo ifite ibirindiro bya gisirikare byinshi ku isi aho ifite ibigera kuri 800 byoherejwemo abasirikare 200.000(habariwemo n’abakora muri za Ambasade) ku migabane yose ibarizwa ku Isi.