Perezida Felix Tshisekedi, yatangiye kwifashisha bamwe mu Banyamulenge bari m’ubutegetsi bwe muri gahunda imaze igihe igamije guharabika u Rwanda.
Alex Gisaro Minisitiri w’ibikorwa remezo n’imirimo ya Leta, ni umwe mu Banyamulenge bari m’ubutegetsi bwa DRC, yatangaje ko u Rwanda ruhora rwitwaza FDLR kugirango ruhungabanye DRC.
Alex Gisaro, akomeza avuga ko iyo ikibazo kiza kuba ari FDLR kiba cyarabonewe umuti yongera ho ko u Rwanda rwateye DRC inshuro zigera kuri enye rwitwaje FDLR runyuze mu kiswe AFDL,RCD,CNDP,na M23.
Uyu Muminisitri w’umunyekongo wo mu bwoko bw’Abanaymulenge, yongeye ho ko u Rwanda rwigize umuvugizi w’Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi kandi ntawaruhahye ubwo burenganzira.
Yanenze cyane intambara M23 yatangije, avuga ko ari u Rwanda rubyihishe inyuma rwitwaje bamwe mu banye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Yagize ati:”Njyewe nk’Umunyamulenge namaganye intambara twashojweho n’u Rwanda rwihishe mu kiswe M23. u Rwanda rwateye igihugu cyacu inshuro zigera kuri enye rwihishe mu kiswe AFDL,RCD,CNDP,na M23 kandi buri gihe rwitwaza FDLR.
iyo ikibazo kiza kuba ari FDLR ,kiba cyarabonewe umuti ariko u Rwanda rwigaragaza nk’urushaka kurinda inyungu n’umutekano w’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusti kandi ntawaruhaye ubwo burenganzira .
Ntwabwo twigeze dusaba u Rwanda kuza muri DRC kurengera inyungu zacu .ibibazo by’Abanyekongo bigomba gukemurwa n’Abanyekongo hagati yabo.”
Alex Gisaro ,atangaje ibi mu gihe Abanyamule batuye muri Kivu y’Amajyepfo, bakomeje gutakamba bavuga ko bicwa ndetse bagahohoterwa n’imitwe ya Mai Mai igamije kubirukana muri gakondo yabo, aho babita Abanyamahanga baturutse mu Rwanda kandi bigakorwa Ubutegetsi burebera .
Aba Banyamulenge, bavuga ko badahabwa uburenganzira kimwe n’abandi benegihugu aho bakunze kwitwa Abanyamahanga bigatuma bahozwa ku nkeke n’andi moko y’Abanye Congo.
Kugeza ubu, hari Abanyamulenge benshi bahungiye mu bihugu by’akarere birimo u Rwanda kubera ubwicanyi, urugomo n’ivangura bakorerwa n’andi moko muri Kivu y’Amajyepfo.
Bamwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda Bakurikiranye amagambo ya Alexi Gisaro, bamusubije ko n’ubwo we atemera M23 kubera inyungu ze bwite cyane cyane ko yashyizwe muri Guverinoma ya DRC, agomba kumyenya ko uyu mutwe igizwe n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda barwanira uburengazira bwabo.
Bakomeza bavuga ko Alex Gisaro, agomba kumenya ko n’ubwo ari mu buzima bwiza i Kinshasa, hari Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Kivu y’Amajyepfo n’iyamajyaruguru bakomeje kwicwa no kunyagwa imiyungo yabo abandi bakaba bamaze imyaka irenga 20 bari mu nkambi z’impunzi mu bihugu by’amahanga.