Hon Rwigamba Fidel wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aho yauye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali.
Byanemejwe kandi n’Inteko Ishinga Amategeko umuwe w’Abadepite mu itangazo washyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, rigira riti “Umutwe w’Abadepite ubabajwe no kumenyesha urupfu rwa Depite Rwigamba Fidel witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare mu Bitaro byitiriwe Umwami Facal azize uburwayi.”
Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yaboneyeho gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera, iwizeza ko yifatanyije na wo.
RWANDATRIBUNE.COM
Twihanganishije abasigaye.Imyaka mibi kuli twe abantu,iba hagati ya 60 na 75.Ni bacye bageza ku myaka 80.Tujye duhora twiteguye urupfu.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,kandi usanga ariko bimeze kuli benshi,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Ni ikinyoma bahimbye kiyobya uburari cyazanywe n’umugereki witwaga Platon wanditse ko mu mubiri dufite icyo yise roho idapfa kandi itekereza !!