General Chico Tshitambwe, wari ushinzwe kuyobora ibikorwa bya gisirikare mu burasirasuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugamba FARDC ihanganyemo na M23, yahagaritswe kubera amakosa akomeye.
Uyu mujenerali wakunze kugaragara yivuga ibigwi ko ari we mucunguzi ugomba guhangamura M23, ashinjwa na bagenzi be muri FARDC amakosa akomeye cyane afitanye isano n’impfu z’abakomando 220 ba FARDC.
Ihagarikwa rye ryatumye Jenerali Franck Tumba, ukuriye igisirikare cy’uburinzi bwa perezida, wasimbuye umuyobozi w’ingabo, ni we uri kuyobora ibi bikorwa bya gisirikare.
Nyamara ubuyobozi bw’izi ngabo zirinda umukuru w’Igihugu, ntiburi mu mu gice cy’ingabo zifite ububasha bwo gukorwa ibikorwa bya gisirikare mu rugamba.
Amwe mu makosa ashinjwa Jeneral Chico Tshitambwe, harimo n’ashingiye ku kibazo cy’itumanaho rya FARDC.
Hakibazwa impamvu ubuyobozi bwa gisirikare butagiye buganira na Jenerali Chico Tshitambwe ku byerecyeye ibihuha byatangwaga ku rugamba, byagize uruhare mu gutuma FARDC ititwara neza.
Abasesenguzi muri Congo, bavuga ko hatangiye ibikorwa byo gukuraho abajenerali bamwe mu rwego rwo guhashya M23 ngo kuko byagaragaye ko hari abajenerali bari gutobera FARDC.
RWANDATRIBUNE.COM