Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyepfo Theo Ngwabidje Kasi, yasobanuye ko ingabo zabo zitigeze zirasana n’ingabo z’u Rwanda kuwa 15 Gashyantare nk’uko byavuzwe mu itangazo ryasohowe n’ingabo z’u Rwanda, we avuga ko murukerera rwo kuri uwo wa 15 ingabo zabo hamwe n’abapolisi barasanye n’abagizi ba nabi.
Uyu muyobozi yatangaje ibi ndetse yemeza ko abo bagizi ba nabi bari bari hafi y’umupaka ariko avuga ko ingabo zabo zitigeze zirasa zerekeza ku ngabo z’u Rwanda.
Icyakora n’ubwo bimeze gutya abategetsi ba Kivu y’amajyaruguru na Kivu y’amajyepfo ibi ntibabivugaho rumwe kuko abavugizi ba Gisirikare mu ntara ya Kiu y’amajyepfo bo bemeza ko batateye ingabo z’u Rwanda mu gihe ubuyobozi bw’iy’amajyarugu bwo buvuga ko ingabo z’u Rwanda buba buri kubeshya ko kandi ariko ingabo z’u Rwanda ariko zabaye.
Iki gitero cyagabwe kungabo z’u Rwanda cyabaye kuri uyu wa 15 Gashyantare murukerera ahagana sa kumi n’igice nk’uko itangazo ry’ingabo z’u Rwanda zibitangaza.
Iri tangazo rivuga ko izi ngabo zatewe ari izo ku mupaka wa Rusizi uhuza iki gihugu na RDC, cyakora umuvugizi w’ingabo mu ntara ya Kivu ya Ivu y’amajyepfo Lieutenant Marc Elongo we akomeza ahakana ko ntamirwano yabayeho yemeza ko ari ukubeshya.
Icyakora hari amakuru avuga ko nyuma y’uko habayeho gukozanyaho ku mpande zombi abasirikare ba Congo ahagana mu masa Kumi n’mwe ingabo za Congo zaje guhanagura ahabereye iyo mirwano muri zone neuter.