Umutwe wa M23 wafashe umwanzuro wo guhagarika ibiganiro bya Radiyo Top Congo FM muri Teritwari ya Rutshuru.
Amakuru aturuka muri Teritwri ya Rutshuru, avuga ko huhera tariki ya 14 Gashyantere 2023 ibiganiro byose by’iyi radiyo byahagaritswe na M23 mu duce twose igenzura muri Teritwari ya Rutshuru.
M23, ivuga ko zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye ihagarika ibiganiro by’iyi radiyo muri Teritwari ya Rutshuru,ari ugukwirakwiza amagambo y’urwango yibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Hari kandi no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma y‘ibiri kubera k’urugamba agamije gusebya no guharabika umutwe wa M23, yaba mu banyekongo no k’uruhando mpuzamahanga ibintu M23 ivuga ko itakomeza kwihanganira.
M23 Kandi ,ishinja ibinyamakuru byo muri DRC kubogamira k’uruhande rwa Guverinoma bahanganye ,bitewe n’uko byahawe indonke n ‘ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi kugirango bijye bitangaza inkuru zibogamiye k’ubutegetsi ariko ziharabika M23.
Mu mpera z’umwaka ushize ubwo imirwano yari itangiye gufata intera , ubuyobozi bukuru bw’ingabo muri Kivu y’amajyaruguru, bwasabye ibinyamakuru byose gutangaza inkuru zibogamiye kuri FARDC mu rwego rwo kuyongerera morari.
Ni nyuma yaho M23 yari ikomeje gutsinda uruhenu FARDC ari nako yigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru, ubuyobozi bukuru bw’ingabo bukavuga ko ibinyamakuru bitagomba gutangaza inkuru zisingiza M23 kuko byatuma abasirikare ba FARDC bari k’urugamba barushaho gucika intege.