Ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu habayeho kurasana ubwo abasirikare ba FARDC barasaga ku ruhande rw’u Rwanda. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibyabaye ari ubushobotoranyi bwakunze gukorwa na Congo.
Ubwo habaga iki gikorwa bamwe batatinye kuvuga ko ari igitero cya FARDC yagabye ku Rwanda, ndetse bamwe batangira kuvuga ko haba hatangiye ntambara yakunze kugaruka mu kanwa ka bamwe mu bategetsi ba Congo.
Gusa ku ruhande rw’u Rwanda, rwo si ko rubibona kuko ruvuga ko nta ntambara ihari nkuko byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda.
Yagize ati “Nta ntambara yeruye ihari nta mbara ihari.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakunze kuvuga ko rutifuza intambara kandi ko rukizeye ko umuti w’ibibazo biri hagati yarwo na Congo, bizabonerwa umuti binyuze mu biganiro n’imishyikirano.
Gusa ariko ko igiye rwaterwa “ruzitabara, niba rushowe mu ntambara, ruzayirwana, niba rushotowe ni ibindi. Biriya rero ni ubushotoranyi bukomeje bwa Guverinoma ya Congo, bigaragaza ko idashaka ko iki kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo kibonerwa umuti.”
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko Congo Kinshasa yakunze gushinja u Rwanda ibinyoma ko ari rwo ruri inyuma yo guhungabanya umutekano wa Congo, bityo ko iki Gihugu cy’igituranyi gihora cyifuza uko cyarwana n’u Rwanda kugira ngo ibirego byacyo bigire ishingiro.
Akomeza avuga ko ibyakozwe na FARDC muri Rusizi, ari ubushotoranyi bukomeje gukorwa muri uyu mujyo wo gushora u Rwanda mu ntambara.
Ati “Ni ubushotoranyi nkuko mwabibonye kuri za ndege zazaga zikarenga inkiko z’u Rwanda zikinjira mu Rwanda, ni ubushotoranyi ku bisasu mwabonye mu mezi atandatu barasa mu Rwanda.”
RWANDATRIBUNE.COM