Mu gihe FARDC n’abambari bayo barimo imitwe itandukanyeirimo FDLR ndetse n’abacanshuro bakomeje kurwana na M23, abasirikare ba FARDC bakomeje kugaragaza ko bananiwe banarambiwe, bamwe bagahitamo kwiyunga kuri uyu mutwe, hagaragaye umusirikare wa Congo yicaye yabuze amajyo.
Uyu musirikare agaragara yicaye mu giti ari kumwe na bagenzi be, bagaragaza intege nke cyane, bigaragara ko banafite ubwoba ko isaha n’isaha M23 yamwambura ubuzima nkuko byagendekeye bagenzi be.
Kuva uru rugamba rwatangira umutwe wa M23 wagiye ukubita inshuro FARDC nubwo iki gisirikare cya Leta kiyambaje imitwe y’imihanda yose ndetse kikageza n’aho kizanirwa abacanshuro bo mu itsinda ry’indwanyi z’Abarusiya rizwi nka Wagner.
Benshi mu basirikare ba FARDC kandi bagiye baburira ubuzima muri uru rugamba, kubera gukubitwa na M23 yagiye ibotsa igitutu bagakwira imishwaro.
Uyu musirikare agaragaye mu gihe Umujenerali wari uyoboye ibikorwa by’urugamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Chico Tshitambwe ahagaritswe kuri izi nshingano ashinjwa amakosa aremereye yatumye abakomango 220 ba FARDC bahatakariza ubuzima.
RWANDATRIBUNE.COM