Ku munsi wejo tariki ya 16 Gashyantare, Perezida Museveni yabonanye n’intumwa z’inteko Ishinga Amategeko z’Afurika zari zamusuye mu mujyi wa Entebbe muri Uganda.
Izo ntumwa zari ziyobowe na Perezida wazo, rifite icyicaro cyaryo gikuru muri Afurika y’epfo Bwana charmbira ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe.
Mu nteko izwi nta pane African Parilement igizwe n’inteko Ishinga Amategeko z’ibihugu zitandukanye bwa Afurika kandi uruhare rwayo ni uguharanira ubumwe bw’Abanyafurika bose n’ubwiyunge ku rwego rwa politike mu bihugu bigize umugabane w’ Afurika
Avugana n’iryo tsinda Perezida Museveni yibajije impamvu ryananiwe guhuza abaturage b’ Afurika basanzwe bahujwe n’indimi ndetse n’imikoranire isa, yongeraho ko hakabayeho Afurika yunze ubumwe, umugane w’Afurika uzakomeza kuba mu bukene ndetse ikanagira umutekano muke
Ati muri iyi mitsi Abanyamerika baravuga ku bintu bine bashaka gusumbamo ibindi bihugu, kuba ibihanganye k’ubutaka, kurwanira mu mazi no mu kirere, no kujya mu kirere ,igihugu nka Uganda cyatera imbere gute kugirango kizagere kuri ubwo bushobozi kandi kitabigezeho ninde uzakirwanirira niyo mpamvu tuvugako kubera iterambere ryacu dukeneye Africa yunze ubumwe
Yakomeje avuga ko niba twe nka banyafurika dukeneye umutekano usesuye dukeneye kwifatanya
Museveni yakomeje atanga urugero ku bihugu byo mu burayi nk’ububirigi ubufaransa na Danemark byahungabanyijwe n’intambara ya kabiri y’isi yose kandi byari bikize cyane icyo gihe ariko akaba byari bitiyunze kugirango bishobore kwicungira umutekano
Museveni yashimangiye ko hari abantu barimo n’abanyafurika bashinzwe guhindura ibitekerezo by’abanyafurika babemeza ko batandukanye bashingiye ku moko ndetse n’idini kandi bari bafite ibintu byinshi bahuriyeho byo kubakiraho kugirango biyunge mu twego rwo gutera imbere no kwicungira umutekano.
Perezida w’iyo nteko ishinga Amategeko yo mu rwego rw’Afurika yamenyesheje Perezida ko inteko ayoboye yagize uruhare runini mu guharanira inyungu z’Afurika ariko ikaba ihura n’ibibazo bitandukanye birimo ibura ry’amafaranga yo kugirango ikore akazi kayo nk’uko bikwiriye.
Yongeyeho ko imwe mu ntambara bahanganye nayo ari itotezwa ryo mu bihugu by’uburayi n’Amerika bibangamira ubumwe n’iterambere ry’Afurika, yatanze urugero rwo kuntu barwanyije umugambi w’inteko y’uburayi wo guhagarika iyubakwa ry’umuyoboro wa peterori w’Afurika y’ibiurasirazuba uvuye muri Uganda ujya muri Tanzania
Bavuga ko uzanyura muri Pariki y’igihugu kandi bigatera ibibazo ibidukikije, ibi byari ukurwanya iterambere gusa , iyubakwa ry’uwo muyoboro rwatangijwe mu kwezi gushyize mu karere ka Hoyima mu burengerazuba bwa Uganda
Bwana Museveri n’aba bashinzwe Inteko y’Afurika biyemeje guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu baturage ba Afurika binyuze mu koroshya ubucuruzi bashyiraho isoko rusange ry’afurika no gushyiraho ibikorwa remezo bihuriweho
Museveni yayisezeranyije ko azavugana n’abandi ba Perezida bagenzi be b’Afurika kugirango bashobore kongerera ubushobozi inteko Nyafurika kuko ariyo nzira nziza yo gutanga ubumwe bw’Afurika ku mugabane wose
Uwineza Adeline