Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Majoro Willy Ngoma yongeye kugaragara ari kumwe n’abaturage ariko noneho bafite agahinda kubera ibyo FARDC ifatanyije n’imitwe wa FDLR bari gukorera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni ifoto yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, igaragaza Majoro Willy Ngoma ari kumwe n’abaturage bigaraga ko bamwishimiye, ariko bagaragaza agahinda.
Aka gahinda bagaterwa no kuba FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR ndetse n’abacanshuro bakomeje kwivugana inzirakarengane z’abaturage.
M23 yagize ati “Tubabajwe bikomeye n’imbaraga z’umurengera ziri gukoreshwa mu bitero by’ibisasu bigabwa buhumyi mu bice birimo abaturage nka Kitshanga, Kinigi, Ruvunda, Kabati, Kagusa, Rumeneti.”
Uyu mutwe wa M23 ukomeza uvuga ko utazabura gukomeza kurwana ku baturage bari kwicwa, ko izakoresha imbaraga ifite mu guhangana n’ibi bitero.
RWANDATRIBUNE.COM