Mu kiganiro kigaruka mu mirimo yakozwe n’itsinda ry’impuguke kuri DRC, rigasohora raporo mu mpera 2022 cyakozwe ejo tariki ya 16 Gashyantare, Ambasaderi w’u Rwanda Claver Gatete yashinje umuryango w’abibumbye kurebera ubwicanyi bukorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Congo.
Ati “Igihe kirageze ngo umuryango mpuzamahanga wumve akaga Abatutsi b’Abanye-Congo barimo kandi ufate ibyemezo ubaze inshingano abantu bose bafite inshingano zo gutabara ubuzima bwa za miliyoni buri mu kaga muri Congo.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Gatete Claver, yavuze ko ubwicanyi bwibasira abaturage bavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje gufata indi ntera, ariko bisa n’aho umuryango mpuzamahanga ukomeje kwica amatwi.
Iyo raporo yaje isanga ibibazo bimaze iminsi muri icyo gihugu birimo imirwano hagati y’ingabo za Leta n’Umutwe wa M23, itotezwa n’ubundi bugizi bwa nabi bukomeje kwibasira Abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi, muri icyo gihugu.
Gatete yagarutse ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kwibasira abaturage ba RDC bavuga Ikinyarwanda, byatumye abasaga 80,000 bahungira mu Rwanda mu myaka 20 ishize ndetse vuba aha kuva mu ugushyigo 2022, nibura abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi basaga 100 bakaba binjira mu Rwanda buri munsi bahunga urugomo bari gukorerwa muri DRC.
Yakomeje agira ati “Imvugo za RDC kugeza ubu ni uko u Rwanda ari rwo ruyihugabanyiriza umutekano, kandi DRC ikaba ari yo igirwaho ingaruka. Ibi bikaba hirengagijwe ko RDC itagaragaza ubushake bwa politiki mu gushira mu bikorwa amasezerano yasinywe ndetse na gahunda z’akarere zirimo iza Luanda na Nairobi.”
Yasabye umuryango mpuzamahanga guhaguruka ukagira icyo ukora. Kuko “gukomeza guceceka kuvuze gushyigikira byeruye ibyaha ndegakamere bikomeje gukorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri Congo bo mu bwoko bw’abatutsi.”
Claver Gatete Ambasaderi w’u Rwand mu muryango w’Abibumbye, yashimangiye ubushake bw’u Rwanda muri gahunda n’ibiganiro by’akarere, bigamije gushaka umutekao, asaba ko hagira ibyemezo bifatika bifatwa.
Uwineza Adeline