Perezida Paul Kagame yitibiriye akanama k’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe(AU) gashinzwe umutekano, hagamijwe kwiga ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC.
Aka kanama kari kayobowe na Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa kari kiganjemo Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa EAC n’Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumnbye Antonio Guterres.
Ku murongo w’ibyigwa, harimo gusuzuma imyanzuro ya Luanda n’iya Nairobi yashyizweho umukono n’Abakuru b’ibihugu byo mu Karere hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke muri RDC.
Imwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe muri aka kanama, harimo ugusaba Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’umiutwe wa M23 guhagarika imirwano byihuse.
Imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC ,nayo yasabwe gushyira intwaro hasi bitarenze kuwa 30 Werurwe 2023 no guhagarika ibikorwa byayo mu duce twose ibarizwamo.
Aka kanama kateranye mu gihe umutwe wa M23, ukomeje imirwano n’ingabo za Leta ya Congo FARDC ifatanyije na FDLR,imitwe ya Mai Mai n’abacancuro b’Ababazungu.
Ni mu gihe i Bujumbura mu Burundi ,haheruka kubera indi nama yahuje Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirabu(EAC) yari yatumijwe igitaraganya na Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye uyu muryango kuwa 4 Gashyantare 2023.
Ubusanzwe akanama ka AU gashinzwe umutekano no kugarura amahoro muri Afurkika, kagizwe n’ibihugu 15 birimo Comeroon, Djibouti, Morocco, Namibia, Nigeria, Burundi, Congo, Gambia, Ghana, Senegal, Afurika y’Epfo, Tunisia na Tanzania.
Ni akanama kashyizweho hagamijwe gukemura amakimbirane mu bihugu binyamuryango bya AU kakaba kubatse ku buryo buri gice cy’Afurika gihagararirwa, aho Afurika yo hagati ihagarariwe n’Ibihugu bitatu, Afurika y’Iburasirazuba bitatu, Afurika y’Amajyaruguru bibiri, Afurika y’Amajyepfo bitatu mu gihe iyo mu Burengerazuba ihagarariwe n’ibihugu bine.
Mukarutesi jesica