Perezida w’u Rwanda nawe ni umwe mu batanze ikiganiro mu gutangiza gahunda y’Ikigo Nyafurika gishizwe kurwanya no gukumira ibyorezo (Africa CDC) igamije kongera imbaraga mu igenamigambi n’ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye ku rwego rwa ba Minisitiri b’Ubuzima muri Afurika.
Iyi gahunda yiswe MELP [The Africa CDC Ministerial Executive Leadership Program], ni kimwe mu bikorwa byabanjirije Inteko rusange isanzwe ya 36 y’abakuru b’ibibihugu na za guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Dr. Ahmed Ogwell Ouma Umuyobozi w’Agateganyo wa Africa CDC, yavuze ko kuva mu 2016, ubwo iki kigo cyashingwaga kimaze gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere urwego rw’ubuzima muri Afurika kandi hari icyizere ko kizanaba gikomeye ku rwego rw’Isi mu bihe biri imbere.
Yakomeje avuga kokuba Africa CDC ishyigikiwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, ari ibitanga icyizere cy’uko intego bihaye zo guteza imbere ubuzima muri Afurika izagerwaho.
Ati “Muri Afurika tuzi ko iyo imizi igeze hasi cyane mu butaka, nta mpamvu yo gutinya umuyaga, kuba hano turi kumwe n’abakuru b’ibihugu, biduha icyizere ko imizi igeze hasi.”
Dr. Ahmed Ogwell yavuze ko ishyirwaho rya MELP Africa CDC rije kunganira uburyo busanzweho bw’imiyoborere y’iki kigo kugira ngo kibashe gukomeza kuzana impinduka zifuzwa ku mugabane wa Afurika.
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto yavuze ko uruhare rwa Africa CDC mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage ba Afurika ari ntagereranywa kandi byagaragariye by’umwihariko mu myaka itatu ishize ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye Isi.
Ati “Ndashimira imbaraga zashyizwe mu guharanira ubuzima buzira umuze bw’abaturage bacu hagamijwe ibyiza by’Umugabane wacu wa Afurika. Ndasaba ba Minisitiri b’Ubuzima gukorana bya hafi na Africa CDC mu gushaka ibisubizo by’umwihariko gushyiraho inganda zikora inkingo n’imiti.”
Perezida Dr Ruto yasabye bagenzi be guhoza ijisho kuri Africa CDC kugira ngo bayifashe kugera ku ntego yazo.
Abatanze ibiganiro mu itangizwa rya MELP barimo Perezida wa Senegal akaba n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, Macky Sall, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, Perezida wa Ethiopia, Sahle Work Zewde n’abandi.
Iyi politiki izatuma Afurika ishobora guhangana n’ibyorezo bitandukanye byibasiye isi.
Uwineza Adeline