Nyuma y’uko umuryango Amnesty International usohoye Raporo ishinya abarwanyi b’umutwe wa M23 kwica abasivile no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bafashwe bagera kuri 66 mu gace ka Kishishe na Bambo mu Ugushyingo 2022, uyu mutwe wamaganiye kure ibyatangajwe uvuga ko ishingiye ku buhamya bw’abantu bafite amakuru ahabanye n’ukuri kw’ibiri kuba.
Amnesty ivuga ko yaganiriye n’abantu 12 bari aho hantu barokotse ibikorwa byo gufatwa ku ngufu, harimo uvuga uburyo abarwanyi ba M23 babasambanyije ku ngufu babakuranwaho ari batandatu.
Uyu muryango ukomeza uvuga ko amakuru wakuyeyo asa n’ayerekana ko ibyo bikorwa bya M23 byasaga no guhana no kwihora ku basivile bashinjaga gushyigikira umutwe wa FDLR muri ako gace.
M23 ivuga ko mu mikorere yayo kandi izwi na bose ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu bitarangwa ku barwanyi bayo bityo ko ibyakozwe n’uyu muryango ari ibinyoma bigamije guhindanya isura y’uyu mutwe.
Umuvugizi w’uyu mutwe ,Maj Willy Ngoma ati “Baravuga ngo twafashe ku ngufu abagore barenga 60, ibyo bintu ntibishoboka. Ibyo ntabwo biri mu mikorere yacu, abantu bose baratuzi.Abo bantu [Amnesty] ntibigeze bakandagira i Kishishe ngo barebe abo bagore bavuga ko twafashe ku ngufu uko bamerewe.
Abagore n’abakobwa bari hariya babayeho mu bukene bukabije, ni abantu batabona n’isabune yo gukaraba.Abantu bakennye bashobora kuvuga icyo ushaka cyose [ko bakubwira] kugira ngo gusa babone icyo kurya. Ni ubukene butuma abantu bahimba inkuru nk’izo.”
Akomeza avuga ko M23 idasohobra gukora ibikorwa nk’ibi na rimwe kuko aba bavugwaho kugafa ku ngufu ari ababyeyi babo, bashiki babo ndetse n’abavandimwe ati’’..,biriya ni ukubeshya gukabije. Nta musirikare wacu wakora ibyo, ntibishoboka.”
Si ubwa mbere hakorwa Raporo ku byabereye I Kishishe , hari izindi raporo zirimo ni iya MONUSCO zashinje M23 kwica abasivile i Kishishe gusa uyu mutwe wakunze kubihakana uvuga ko ibitangazwa ntaho bihuriye n’ukuri ndetse ko abakora izi raporo batigeze bagera aho byabereye ngo bamenye inkuru mpamo.
Umunyamategeko akaba n’umugishwanama muri politiki, Gatete Nyiringabo Ruhumuliza uherutse i Kishishe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasobanuye ko nta mwana cyangwa umugore wapfuye ndetse nta nzu yatwitswe muri ako gace nk’uko bivugwa.
Kishishe ni icyaro giherereye muri Teritwari ya Rutshuru, iri mu zigize Kivu y’Amajyaruguru, hakaba mu birometero 70 uvuye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itsinda ry’abasuye Kishishe ryasanze abenshi mu baturage batuyeyo bavuga Ikinyarwanda. Aba baturage basobanuye uburyo imirwano yahuje Ingabo za Leta ya Congo na M23, imibare ya nyayo y’abantu bishwe cyane ko bari abavandimwe n’abaturanyi babo.
Mu byo bahurijeho, harimo kuba abishwe babarirwa muri 19 n’abandi bakomerekeye muri iyi mirwano. Ni imvugo inyomoza cyane iya Guverinoma ya RDC kuko yo yari yatangaje ko ahubwo abishwe bagera muri 300.
Ibyabereye i Kishishe bikomeje kuvugwaho byinshi kandi mu buryo butandukanye ndetse byakunze kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Karere na mpuzamahanga.