Brig Gen Jérôme Chico Tshitambwe uri mu basirikare bo ku gasongero muri FARDC wari uherutse guhagarikwa ashinjwa ubugambanyi mu rugamba iki gisirikare gihanganyemo na M23, yagarutse, avuga ko FARDC igiye gutsinda M23 mu gihe cya vuba ikisubiza ibice byose byafashwe n’uyu mutwe.
Gen Jérôme Chico Tshitambwe usanzwe Umugaba Mukuru Wungirije wa FARDC akaba anayoboye ubutasi bw’Igisirikare, yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ry’ingabo.
Yagize ati “intambara duhanganyemo mu Rwanda [yavugaga M23], tugiye gutsinda.” Akomeza agira ati “utwo turere twose twigaruriwe n’u Rwanda na M23 bizasubizwa inyuma nta mishyikirano iyo ari yo yose.”
Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023 ubwo yasuzumaga ubutumwa bwe bwakorewe mu Bihugu bimwe na bimwe bigize SADC mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ubufatanye mu bya gisirikare, agaruka ku cyatumye M23 ibarusha imbaraga.
Ati “Iyi ntambara yaje tumaze igihe turi mu rugamba rwo guhashya ADF n’ibindi bikorwa muri Ituri. FARDC ikora akazi kayo. Intambara yo kurwanya u Rwanda, tuzatsinda. Utwo turere twose twigaruriwe n’uturere tuzasubizwa inyuma nta buryo ubwo ari bwo bwose bw’imishyikirano.”
Muri iki kiganiro cye yakomeje kwitsitsa ku Rwanda ko rufasha umutwe wa M23 ndetse avuga ko ari rwo ruri kurwana na M23, mu gihe u Rwanda rwakunze kwamaganira kure ibi birego by’ibinyoma by’ibihimbano.
Yakomeje avuga ko ubwicanyi bwose bwabayeho mu bice binyuranye birimo Kishishe buzahorerwa, nyamara bizwi ko ubwicanyi buri kubera mu burasirazuba bwa Congo bukorwa n’imitwe iri gutera ingabo mu bitugu FARDC ndetse n’iki gisirikare cya Leta ubwacyo.
RWANDATRIBUNE.COM