Umuryango w’Abibumbye wibukije Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko nubwo muri iki Gihugu hari ibibazo by’umutekano mucye, ibyo guhonyora uburenganzira bwa muntu, ariko idakwiye kwibagirwa n’ikibazo cy’umuco wo kudahana kandi ko uhembera n’ibi bikorwa bindi bibi.
Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare ubwo Minisitiri w’intebe, Jean-Michel Sama Lukonde, yakiraga mu biro bye intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziyobowe na Bintu Keita wari kumwe umuyobozi wa MONUSCO Brand Kehris akaba n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu.
Brand Kehris yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Congo nyuma yo guhura n’abaturage bo muri Bunia muri Ituri, bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’intambara, aho bamwe mu bagore bamuririye imbere, bakamusaba ubuvugizi ko ababagiriye nabi bagomba kubiryozwa.
Kuri uyu wa Kabiri ubwo yahuraga na Minisitiri w’Intebe, yavuze ko baganiriye ku kibazo cy’umutekano mucye, cy’ihohoterwa rihonyora uburenganzira bwa muntu.
Ati “Ariko rero, ni ngombwa ko hashyirwa imbaraga mu rugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana kugira ngo abagize uruhare muri ibi bikorwa babiryozwe kugira ngo dushobore guca ukubiri n’urugomo kandi turabyemera rwose. Tugomba gushimangira imbaraga muri uru rwego.”
Yakomeje agaragaza igikwiye muri Congo kugira ngo amakimbirane akomeje kuba agatereranzamba aranduke.
Ati “Hagomba kubaho ibiganiro kuko hari amakimbirane menshi hagati y’abaturage bamwe, hagati y’imiryango myinshi, kugira ngo tubashe kubaka ejo hazaza hamwe. Ariko hejuru y’ukuri, tugomba gushaka ishingiro ry’ubwiyunge aho hari amakimbirane.”
Brand Kehris yabaye nk’uwibutsa Guverinoma ya Congo imbaraga nke zayo, aho mu bice binyuranye by’Igihugu hakomeje kugaragara ibikorwa bibi by’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abaturage ubwabo bahohotera bagenzi babo byumwihariko abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi.
Hakomeje kugaragara amashusho ya bamwe muri aba banyekongo bicwa urw’agashinyaguro ndetse abaturage bakabashinyagurira nyuma yo kubivugana.
RWANDATRIBUNE.COM