Muri iki gitondo imirwano yakomeje hagati ya M23 na FARDC, aho uyu mutwe nyuma yo gufata agace, waramutse ufata akandi muri iki gitondo.
M23 ku munsi w’ejo hashize yari yafashe agace ka Mushaki, ubu muri iki gitondo yafashe agace ka Kibarizo kiyongera kuri aka yafashe ejo hashize.
Byatangajwe ko aka gace kafashwe na M23 ku isaha igana saa 09:50’ nkuko byemejwe n’abakurikiranira hafi iby’uru rugamba.
Umwe mu bakunze kugaragaza imigendekere y’uru rugamba, yagize ati “Nyuma yo gufata Mushaki, ku rundi rugamba rwubuye ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2012, ubu 9:50 za mu gitondo, M23 yaje gufata agace ka Kibarizo.”
Umutwe wa M23 kandi ejo hashize washyize hanze itangazo wamagana ibikorwa by’ubushotoranyi bikomeje gukorwa na FARDC ifatanyije n’imitwe yayo, utangaza ko utazigera urebera izuba abakomeza kuwugabaho ibitero.
RWANDATRIBUNE.COM