Burya kugira isuku burya ni isoko y’ubuzima bwiza,ariko iyo tuvuze kugira isuku mu cyumba uraramo ntituba tuvuga gusa gukubura cyangwa gukoropa icyumba.Hari uburyo utunganya icyumba uraramo bikagufasha kuruhuka neza.
Kuko nyuma y`umunaniro tuba dufite wavuye mu mirimo, ingendo n`ibindi bitandukanye tuba twiriwemo umunsi wose, buri muntu aba akeneye ahantu heza ho kuruhukira n’ijoro kugirango umubiri wongere wiyubake azasubire mu mirimo ye afite imbaraga.
Urubuga WWW.amarebe.com rwifashishije inama z’inzobere zitandukanye, yabateguriye inama 8 zabafasha gutunganya icyumba muraramo kikarushaho kuba ahantu hakwiriye ho kuruhukira.
- Gerageza guhindura no Kumesa ibyo uryamamo buri cyumweru
Kubera ibyuya tubira mu gihe turyame, ibyo turyamira bigenda byandura bityo bigahinduka indiri ya za mikorobe zitandukanye. Nibyiza rero guhora dusukura cyangwa duhindura ibyo turyamamo nibura rimwe mu cyumweru, tutibagiwe n’umwenda wa matora.
2.Reka gukoresha imiti ihumanya igihe usukura icyumba cyawe
Gukoresha iyi miti bihumanya umwuka wo mu cyumba turaramo. Nibyiza rero gukoresha imiti yoroheje nk`isabune, umutobe w’indimu cyangwa vinegere (Vinegre). Sibyiza kandi gutera imiti ihumura cyane mu cyumba uryamamo igihe ugiye kuryama kuko bibangamira imihumekere yawe igihe usinziriye.
3.Kingura amadirishya buri munsi
Gukingura amadirishya y’icyumba uraramo nibura iminota 10 buri munsi, bizagufasha gusohora umwuka ushyushye ndetse no kwinjiza umwuka mushya mu cyumba uraramo. Ibi kandi bizica udukoko dutinya ubukonje, umwuka wumutse uva hanze ndetse n’urumuri tuba twihishe mu cyumba uraramo.
4.Genzura ubushyuhe n’ubukonje mu cyumba cyawe.
KUbantu bagira ibyuma bikonjesha cya ngwa bishyushya amazu, nibyiza kwibuka ko umuntu asinzira neza nibura iyo afite ubushyuhe buri hagati ya dogere 17-160 C.
5.Gerageza guhungura ivumbi mu cyumba uraramo
Nubwo abantu benshi badakunda kubyibuka, gerageza uhungure ivumbi mucyumba uraramo nibura inshuro 2 mucyumweru ndetse ntiwibagirwe noguhanagura itara, itapi n`ibindi bikoresho biri muri iki cyumba.
6.Gerageza uhindure matora yawe nibura mu myaka 10
Kuberako uko iminsi ihita, umukungugu na za bagiteri bigenda byinjira muri matora turyamaho kandi ibi bikaba bigenda byangiza imyanya y’ubuhumekero, ni ngombwa ko duhindura matora turyamaho nibura buri myaka 10.
7.Igihe udashoboye kuyihindura, nibyiza kuyifunikisha uruhu rwabugenewe (rutabika ivumbi na bagiteri).
Tubibutse ko kandi atari byiza gushyira matora hasi kuko iba ikeneye nayo kwinjiza umwuka murwego rwo kurwanya udukoko dushobora kuba twayinjiyemo.
8.Irinde gucomeka ibyuma by’amashanyarazi ugiye kuryama
Gucomeka ibyuma bishyushya amazi, televisiyo, amatelefone n’ibindi byongera ingufu zitwa champ magnetique/Magnetic field bituma umuntu adasinzira neza kandi usanga ariyo mpamvu ikomeye yo kubara ibitotsi cyangwa gusinzira nabi.
Kuruhuka neza ni isoko y’ubuzima bwiza
Uwineza Adeline