Mukagare karimo umusego, Habyarima Gad yicaramo iyo avuye kugitanda ahora aryamyeho,Umugabo ukirimuto ufite agahinda kenshi k’umaso ,avugana ikiniga ndetse n’amarira agatemba k’Umatama ,birenze ibya wa Mugani ngo amarira y’Umugabo atemba ajya Munda,Gad Yaganiriye N’umunyamakuru wa Rwandatribune tribune ati”Uko undeba uku ntanyama zo kumatako nkigira , zimaze gushira bazikata bazitera kukibuno kuko izo kukibuno zirabora kubera kubaho nicariye ikibuno igihe kirekire,Hari nubwo banteraho izo bakuye kuri bagenzi banjye bagirango njye mbona uko nicara,iyo abantu bandeba k’umaso babona ndi umuntu nyamara narashize”.
Habyarima avugako kuvunika umugongo byaturutse kukiraka yari yahawe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kagali ka Kampanga ho mu Murenge wa Kinigi yari yatsindiyemo isoko ry’amapoti,ubwo yari yikoreranye n’Abagenzibe ipoto batuye ipoto batamubwiye asigaramo wenyine nibwo ipoto yamuguyeho avunika umugongo ati”Twahawe ikiraka na Gitifu wa Kagali ka Kampanga cyo kwikorera amapoto mu 2014 ,tugeze aho twari tuyajyanye bagenzi banyje bavamo ntibambwira nsigarana ipoto nyjenyine infwaho mvunika umugongo.”
Habyarima avugako yajyanwe Kwa Muganga basanga utugufwa two mumugongo twitwa manaire twatandukanye Kandi Muganga yamubwiyeko aritwo dutuma amaguru agenda bityo ko azongera kugenda Ari uko utwo tugufwa badufatanije cyane ko mu Rwanda Hari umudogiteri ubikora ariko akaba yarabwiweko gufatanya utwo tugufwa byishyurwa milioni Itatu z,Amanyarwanda bityo akaba amaze iyi myaka yose kuko Ayo mafaranga yayabuze ngo bamuvure akire ati”Dogiteri Karenzi ukorera muri Roi Faisal yambwiyeko utugufwa twatandukanye,ariko koyadusubiranya nkongera nkagenda ,yambwiyeko bisaba million Itatu none narazibuze,ahora ahamagara hano kuri Hopitali ya Ruhengeri ngo banyohereze ambage nsubirane bakamubwirako ntabushobozi mfite”
Uyumugabo Gad uvugako kugeza ubu arwajwe nutwana twe kuko umugore yarambiwe uburwayi bwe akamuta avugako Ari mukaga gakomeye Nko kuba azagira Abana batize ,bamaze iyo myaka yose bamusimburanywaho akaba atabaza Unukuru w’Igihugu ngo akize ubuzima bwe n’ubwurubyarorwe rwibera mubitaro rukiri rito yasoje agira ati”Umugore yarambiwe aranta,antana Abana Kandi nanjye ntishoboye ,kwiga kwabo byarahagaze nibo bansimburanaho Kandi nabo nibato rwose,munkorere ubuvugizi Poul Kagame atabare ubuzima bwanjye n’Ubwurubyaro rwanjye kuko Twese turi Abe.”
Habyarima avugako ikibazo cye ntabuyobozi bwa Leta butakizo ,ndetse ko RSSB yambwiyeko mutuel icyiyubaka itabasha kumwishurira akokayabo kamafaranga acibwa ngo akire.
Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri Bwana Muhire Girbert yavuzeko bafite abarwayi benshi batandukanye bafite uburwayi buhenze,avugako bagerageza gukorana n’Akarere kungengo y’Imari kagenera abarwayi nkabo,ariko ko bitakunda ko Bose bafashirizwa rimwe ko buri mwaka bafasha umurwayi bitewe ningengo y’Imari uko ihagaze naho abafite uburwayi bwo kuvurirwa hanze bakorerwa ubuvugizi muri miniseri y’Ubuzima.
V/c Mayor ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Musanze Madame Kamanzi AXELLE yavuzeko Akarere gafite abarwayi bane bababaye kurusha abandi na Habyarima GAD arimo ko babakoreye ubuvugizi muri Minisitiri y’Ubuzima bategereje igisubizo.
Charlette Mbonaruza