Umutwe wa M23 nyuma yo gufata agace ka Kirumbu, yahumurije abaturage bo muri aka gace, ibamenyesha ko ubu bafite umutekano usesuye kandi ko imitwe nka FDLR ndetse n’igisirikare cya FARDC bari bakomeje kubagirira nabi, ubu badakomeza.
Ni nyuma yuko M23 irwanye intambara ikomeye na FARDC iri gufatanya n’imitwe nka FDLR, Mai-Mai, Nyatura, ACPLS, PARRECO ndetse n’abacanshuro.
Ubwo abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bageraga muri aka gace ka Kirumbu, bakoranyirije hamwe abaturage bo muri aka gace, babasaba gushira impumu kandi bagakomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Umwe mu barwanyi ba M23 yabwiye aba baturage ko bagomba gutanga amakuru mu gihe cyose baba babonye umwe mu barwanyi bo muri iriya mitwe ndetse n’umusirikare wa FARDC kuko ari abanzi babo.
Yagize ati “Ntabwo buri muturage twamuha umusirikare wo kumucunga ngo uyu tumuhaye umusirikare uyu tumuhaye umusirikare ntabwo byashoboka, ariko icya mbere ni uko mwatwereka umwanzi ubundi tukamufata, ariko mumubonye mugaceceka umutekano wahungabana kuko umwanzi w’amahoro ni haduye wanyu akaba haduyi wacu.”
Uyu murwanyi yakomeje asezeranya aba baturage ko bagiye kubarindira umutekano kugira ngo babashe gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi birimo nk’amashuri y’abanyeshuri.
RWANDATRIBUNE.COM