Nta gihe cy’iminsi ibiri gishize Rayon sport itandukanye n’umutoza Robertinho wayihesheje igikombe aho byari byemejwe ko yongereye amasezerano n’iyi kipe ariko hadaciye kabili atangaza ko batandukanye kubera ibyo bamugomba batamuhaye.
Iyi kipe iri mu marushanwa mpuzamahanga yahise yihutira kuziba icyo cyuho igarura KAYIRANGA Baptiste wizege kuyitoza ubu akaba yatozaga SEC Academy ya hano mu Rwanda.
Nyuma yo gusinya masezerano y’imyaka ibili ashobora kongerwa nk’umutoza w’amakipe y’abatarengeje imyaka 15 ndetse na 17 mu ikipe ya Rayon Sport, akazaba kandi umuyobozi wa tekiniki mu kipe nkuru, KAYIRANGA yahawe inshingano zo gutoza Rayon Sport ku mukino wo kwishyura iyi kipe izakina na Al Hilal yo muri Sudan hagati y’italiki ya 21-24 Kanama 2019 mu mikino y’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane wa Afurika
Akigera ku myitozo ku kibuga cya Nzove aho iyi kipe ikorera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, KAYIRANGA Jean Baptiste yakiriwe neza n’abafana, abakinnyi ndetse n’abagize istinda tekiniki akurikirana imyitozo yakoreshwaga n’umutoza wungirije Alain KIRASA uherutse gusinyira iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu ntangiriro z’uku kwezi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo, umutoza w’agateganyo ku mukino mpuzamahanga iyi kipe yitegura yatangaje ko ikipe yasanze ari nziza kandi ikiri yayindi y’igikundiro kuri benshi. Yanavuze kandi ko irimo n’abakinnyi b’ingeri zose bafite impano ku myanya yose.
Abajijwe ku byerekeranye n’ijanisha ry’amahirwe aha iyi kipe nshya iherutse kunganyiriza mu rugo, uyu mutoza yavuze ko azi neza ko iyi kipe ishobora gutsindira hanze igasezerera ikipe yo muri Sudan kuko Atari ubwa mbere. ‘’Ikipe ntizahinduka cyane ugereranije n’iyakiniye hano mu Rwanda keretse umwanya umwe cyangwa babili ndetse no mu basimbura. Nizera kandi ko tuzasezerera Al-Hilal nk’uko twabikoze hambere nizera ko n’abakinnyi tubyumva kimwe. Nizera neza ko nabo bashaka gusiga isura nziza muri Rayon bakazagarukamo bemye nk’uko twabikoze. Bafite byinshi bagomba gutanga ndabizi’’
Yasobanuye kandi inshingano yahawe mu makipe y’abatoya n’uko azabifatanya na tekiniki mu ikipe nkuru ya gikundiro avuga ko irindi shingiro ry’aya makipe usibye kuzamura abakinnyi beza bakiri bato bajya mu kipe nkuru.
Ngo inshingano z’ushinzwe tekiniki ni ukureberera koko niba umutoza w’ikipe nkuru atanga imyitozo ifasha ba bakinnyi bazamutse guhuza n’abo basanze mu kipe nkuru. Uyu mutoza uzajya ahembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi agiye guhangana n’akazi katoroshye ko kunoza umukino ubereye ijisho bihereye mu bakiri batoya no kuzamura impano dore ko benshi banenga icyanga cy’umupira w’amaguru kuri ubu bavuga ko watakaje umwimerere cyane cyane muri iyi kipe izwiho gukina umukino mwiza kandi usukuye ndetse no kuba igira abakinnyi beza kuva mu mateka yayo.
KAYIRANGA Baptiste asimbuye kuri uyu mwanya umunya-Brazil Robertinho Goncalves do carmo Oliveira watandukanye n’iyi kipe kuri uyu wagatatu nyuma y’uko batamuhaye ibyo bari bamusezeranije ubwo yari avuye iwabo. Iyi kipe yari imaze igihe gito itangaje ko yongereye amasezerano uyu mutoza wayihesheje igikombe cya Shanoiyona y’umwaka ushize ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.
Yanditswe na BIKORIMANA Christian