Komisiyo y’amatora imaze gutanga abakandida 63 bemerewe n’urukiko rw’ikirenga kwiyamamariza kuba abasenateri, mu gihe abari babisabye bari 69. Muri iri sesengura, Rwandatribune iragaruka kuri 6 bangiwe, inabagezeho ibyiciro by’abemerewe hakurikijwe gender, imyaka n’amashuri.
Tariki 12 Kanama nibwo Perezida wa Komisiyo y’amatora yandikiye Perezida w’urukiko rw’ikirenga amushyikiriza urutonde rw’abantu 69 bifuzaga kwiyamamariza kuba abasenateri. Ibaruwa no 237/NEC/PRES/2019 yari iherekejwe n’amadosiye y’abo bakandida. Aya madosiye niyo urukiko rw’ikirenga rwaba rwarahereyeho ruhakanira bariya batandatu.
Ibyiciro by’abiyamamaza birimo abava mu ntara enye, ab’umujyi wa Kigali, abaturuka mu mashuri makuru na kaminuza zigenga n’iza Leta.
Muri izo ntonde, harimo izitarahindutse, nk’urw’intara y’amajyaruguru(yatanze bake kurusha izindi) ,n’iy’amajyepfo(yatanze benshi kurusha izindi). Ababyifuje bose muri izi ntara baremerewe.
Amajyaruguru: babisabye ari 7 bose baremererwa
Amajyepfo: basabye ari 23 bose baremererwa
Uburasirazuba: babisabye ari 11 hemererwamo 9 gusa. Babiri bangiwe ni Mukankusi Oliva (imyaka 47) na Gato Felix (imyaka 48). Mu bigaragara aba bombi amadosiye yabo yari yuzuye, kandi bombi bafite impamyabushobozi za kaminuza( License/A0).
Uburengerazuba: ababisabye bari 16, umwe niwe utaremerewe. Ni uwitwa Nshimiyimana Thierry w’imyaka 43, akaba muri dosiye ye haraburagamo ikigaragaza amashuri yize, icyemezo cy’amavuko n’ikigaragaza ko atafunzwe (icyemezo cy’ubutabera).
Umujyi wa Kigali: Bimenyimana Bernard wari muto mu bifuje kujya muri sena y’u Rwanda ntiyahiriwe, nawe urukiko rw’ikirenga rwamukuye muri batanu hasigara bane.
Ku myaka 35, yatanze dosiye ibura bimwe mu byasabwaga. Nta cyemezo cy’ubutabera cyarimo, nta kigaragaza amashuri yize, ndetse nta n’inyandiko ihamya ko ibyo yatanze(yavugaga cyangwa yasabaga) ari ukuri.
Urukiko rw’ikirenga nibyo rwaba rwarashingiyeho rumuhigika, nubwo n’iriya myaka itari kumworohera kwinjira muri sena akiri urubyiruko.
Mu mashuri makuru yigenga: Musanganya Simon Pierre w’imyaka 65 ntiyemerewe. Yari yujuje ibisabwa nka bagenzi be batatu, ariko akaba ari we wari ufite impamyabushobozi iri hasi (A0), abandi bafite PhD.
Mu mashuri makuru ya Leta: uwakuwe ku rutonde rwa batatu yari yatanze impamyabumenyi (Certificat). Nawe ni Ndegeya Patrick w’imyaka 72, nk’uko bigaragara ku rutonde NEC yashyikirije urukiko rw’ikirenga.
Abagore ni 34%
Muri 69 bari basabye, harimo abagore 24 ku bagabo 45. Gusa hari ibyiciro bitagaragaramo umugore n’umwe. Umujyi wa Kigali na za Kaminuza hitabiriye abagabo gusa.
Abo bose 24 bavuye mu ntara enye honyine: mu majyaruguru harimo 3, amajyepfo afitemo abagore 10, uburasirazuba 6; n’uburengerazuba 5.
Kuva ku myaka 35 kugera kuri 75
Abifuza kwinjira muri sena barimo ingeri zinyuranye, umuto ni uwari ufite 35 nubwo yangiwe. Umuto mu bemerewe afite imyaka 40, ni Nireberaho Angelique wo mu majyepfo.
Umukuru muri bose ni Mutimura Zeno ufite imyaka 75, ahagarariye umujyi wa Kigali.
Intara y’amajyaruguru niyo ifitemo abakiri bato, kuko umukuru afite 60, naho umuto ni 47.
Umujyi wa Kigali wo ufite abarengeje 70 babiri muri bane bemerewe.
Muri rusange, abari munsi y’imyaka 50 ni abantu 28, abari hagati ya 50 na 60 ni abantu 23, abarengeje 60 ni abantu 17; barimo 4 bari hejuru y’imyaka 70.
Abaminuje nibo benshi
Abasabye kwiyamamaza bafite impamyabushobozi y’ikirenga(PhD) bose baremerewe uko ari 21, kimwe n’abafite iy’icyiciro cya gatatu cya kaminuza(Masters) uko bari 20 baremerewe. Naho abafite License (A0) bari 24 havamo bane. Harimo na bane batagaragaza ko bize kaminuza, muri bo babiri batatanze icyemezo cy’amashuri bakuwemo, n’umwe watanze Certificat. Hasigayemo umwe ugaragaza ko afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (Higher Diploma) we yarekewemo.
Mu bwiganze bw’ibyiciro, abava muri za kaminuza bose bafite PhD, mu gihe umujyi wa Kigali n’intara y’Uburasirazuba nta n’umwe uyifite.
Mu majyaruguru n’Uburengerazuba harimo aba PhD bane bane, naho mu majyepfo ni 8.
Ngabo abazatorwamo abasenateri 14 bazongerwaho abagenwa na Perezida wa Repubulika.
Mu ntara z’amajyepfo, Uburasirazuba n’Uburengerazuba hazamo batatu buri ntara, mu majyaruguru ni babiri. Umujyi wa Kigali, kaminuza zigenga n’iza Leta hazavamo umwe muri buri cyiciro. Amatora azaba mu kwezi gutaha, Nzeri 2019.
Yanditswe na Karegeya Jean Baptiste