Umutwe wa M23 uratangaza ko mu gihe gito ishobora gufata Sake nyuma y’igihe uyu mutwe umaze urwana werecyeza muri aka gace.
Muri iki Cyumweru imirwano hagati ya M23 na FARDC yongeye guhindura isura kubera uburemere bw’imirwanire bwagaragaye muri iki cyumweru.
Muri iyi mirwano ikomeje gutangizwa na FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR ndetse n’abacanshuro, aho bashakaga kwisubiza Umujyi wa Kitshanga, M23 yongeye kugaragaza ko ifite imbaraga zidasanzwe kuko yigaruriye utundi duce turimo agace ka Mushaki na Kibarizo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, imirwano yakomeje ndetse M23 yongera gukubita inshuro FARDC n’abambari bayo.
Uyu mutwe kandi watangaje “Sake igomba gufatwa na M23 mu minota micye. Ubufatanye bwa FARDC, FDRL, Mai-Mai, Nyatura, ACPLS, PARRECO, NDCRÉNOVÉ bukomeje kujanjagurwa bwerecyeza muri Minova no muri Kivu y’Epfo.”
RWANDATRIBUNE.COM