Kuwa 27 Gashyantare 2023, biteganyijwe ko Perezida Emmanuel Macron azavuga ijambo rizibanda kuri Politiki y’Ubufaransa ku mugabane w’Afurika mu myaka ine iri imbere.
Ejo kuwa 24 Gashyantare 2023 ,ibiro bya Perezidansi y’Ubufaransa (Champs Elysees) byemeje aya makuru bivuga ko kuwa mbere w’icyumweru gitaha, Perezida Emmanel Macron azatangariza Abafaransa uko politiki y’Ubufaransa izaba yifashe ku mugabane w’Afurika mu myaka ine iri imbere, mu rwego wo kurushaho kubaka umubano n’ibihugu bigize uyu Mugabane.
Ati:” Kuwa mbere w’icyumweru gitaha ,Perezida Emmnanuel Macro azavuga ijambo kuri Politique y’Ubufaransa muri Afurika mu myaka ine iri imbere. Ikigamijwe ni ugukomeza kubaka ubufatanye n’umubano n’ibihugu byo muri Afurika ,mu yindi manda y’imyaka itanu aheruka gutorerwa kuyobora Ubufaransa. Azavuga kucyo Ubufaransa butegenya gukora n’imigambi bufite ku mibanire yabwo n’ibihugu by’Afurika”
Perezida Emmanuel Macron, agiye kuvuga iri jambo mu gihe ari kwitegura gusura ibihugu bigera kuri bine byo muri Afurika aribyo, Angola, Gabo ,Congo Brazavile na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo( DRC), guhera tariki ya 1 kugeza tariki ya 5 Werurwe 2023.
Ni mu gihe igihugu cy’Ubufaransa ,gikomeje gutakarizwa ikizere ku mugabane w’Afurika aho ibihugu nka Mali, Burkina Faso na Guinee Conakry ,bisa nibyamaze gucana umubano n’iki gihugu bigahitamo gukorana n’Uburusiya.
Icengezamatwara ry’Abarusiya n’Abashinwa rikomeje kwiganza mu bihugu byakoronijwe n’Ubufaransa, ni ibintu bikomeje guhangayikisha Ubufaransa, kuko bwikanga ko Uburusiya n’u Bushinwa bishobora kwigarurira umwanya bwahoranye muri ibyo bihugu ,bikaba byagira ingaruka k’ubukungu bw’Ubufaransa dore ko buhakura umutungo kamere utagira ingano ,ariko benshi bakemeza ko ari ubusahuzi iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi gikorera muri Afurika .