Abagize umutwe wa CNRD/FLN igice cya Gen Hakiimana Antoine Jeva ,bavuga ko muri iyi minsi bahugiye muri gahunda yo kumurika umushinga bise”Maratho Politiki’’ ikubiyemo imirongo migari ya politiki yabo ,igihe bazaba bamaze gufata Ubutegetsi mu Rwanda.
Ku munsi wejo tariki ya 24 Gashyantare 2023, Jean Rukundo Perezida wa CNRD/Ubwiyunge igice cya Gen Hakizimana Antoine Jeva, yatangaje ko muri Maratho politiki bategura, bazashyiraho gahunda bise”Inama ngoboka gihugu” igamije gutuma Abanyarwanda bagera k’ubumwe n’ubwiyunge .
Jean Rukundo ,akomeza avuga ko iyo gahunda izashyirwa mu bikorwa umunsi CNRD/FLN izaba yafashe ubutegetsi mu Rwanda ndetse ko igamije guha urubuga Abanyarwanda bose aho bari ku isi, kugirango binigure ndetse batange ibitekerezo mu rwego rwo gushyakira umuti ikibi cyabaye mu Rwanda.
Yagize ati:” Nidufata ubutegetsi tuzashyiraho gahunda yiswe”Inama ngoboka gihugu” aho buri Mu nyarwanda wese aho ari ku Isi ,azahabwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu rwego rwo kubaka ubumwe n’Ubwiyunge nyabwo no kurwanya ikibi cyabaye mu Rwanda.”
CNRD/FLN yananiwe kwiyubaka izabasha ite kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda!
Abakurikiranira hafi ibibera mu mutwe wa CNRD/FLN, bemeza ko ibyo abayobozi b’uyu mutwe barimo muri iyi minsi, bigamije kurangaza no kuyobya Abanyarwanda kuko ibyo bavuga batabasha kubigeraho.
Bakomeza bavuga ko Abayobozi ba CNRD/FLN ari abantu bahoze mu mutwe wa FDLR/FOCA kandi barangwa n’amacakubiri ashingiye ku moko ,by’umwihariko urwango rukomeye bafitiye Abatutsi.
Aba biyomoye kuri FDLR bapfa ikibazo cya Kiga-Nduga, haribazwa uko babasha kugeza ku Banyarwanda ubumwe n’ubwiyunge kandi nabo hagati yabo bakirangwa n’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere ndetse ko ari imwe mu mapmvu zaatumye uyu mutwe uheruka gucikamo ibice bibiri.
Ibi byigaragaza cyane mu makimbirane amaze iminsi hatati y’abashigikiye Lt Gen Hamada na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva bapfa Ubuyobozi, amafaranga, Amoko n’ivangura risngiye k ’uturere bakomokamo(Kiga-Nduga) byatumye uyu mutwe ucikamo ibice bibiri bimaze iminsi biri kurebana ayingwe.
Aha niho benshi bahera, bibaza uko bene aba bantu bananiwe kumvikana no gushyira hamwe hagati yabo, bashobora kugeza ku banyarwanda ubumwe n’ubwiyunge nyabwo .
Hari n’abasanga ibyo bavuga , byaramaze kugerwaho mu Rwanda ku kigero gishimishije ,kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, FPR-Inkotanyi yabashishe gushyira imbere Politiki y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ,kurwanya ivangura n’ingabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera ndetse ikaba ishimwa na benshi barimo n’Abanyamahanga kuba iyi politiki yarageze k’umusaruro ushimishije. byatumye u Rwanda rurushaho kwiyubaka no kugera ku iterambere rishimishije.