Muri iki cyumweru turimo,umutwe wa M23 wongeye guhahamura Abanyekongo bashigikiye ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ,bitewe n’umuvuduko uyu mutwe ukomeje kugaragaza ari nako wigarurira utundi duce muri Teritwari ya Masisi.
Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2023, Olivier Mungoiko umuyobozi w’inteko y’urubyiruko mu gace ka Sake, yabwiye itangazamakuru ko gukomeza kuba Guverinoma ya DRC ikomeje kwishyingikiriza amahanga bitazigera bihagarika umuvuduko wa M23.
Olivier Mungiko, akomeza avugako hari ibyemezo byinshi byafatiwe mu nama zitandukanye harimo iya Luanda, Nairobi, i Bujumbura n’ibindi byemezo biheruka gufatwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika mu rwego rwo kurangiza ikibazo cya M23, nyamara ngo kugeza ubu nta cyemezo na kimwe M23 irashyira mu bikorwa.
Yongeyeho ko M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’amajyruguru , asaba Guverinoma ya DRC guhagarika ibyo kwishingikiriza amahanga, ahubwo igafata ibyemezo byayo bwite kandi bikakaye mu rwego rwo kurwanya umutwe wa M23.
Yagize ati:’Ubu umuhanda Sake-Masisi urafunze kandi M23 ikomeje kujya mbere k’uburyo izanakomeza kwigarurira ibindi bice. Turasaba Guverinoma yacu kudakomeza kwishingikiriza ibihugu by’amahanga no kugendera ku myanzuro ibyo bihugu bifata idatanga umusaruro, ahubwo ikifafatira ibyemezo byayo bwite kandi bikomeye kugirango tubashe guhagarika M23 .
Umutwe wa M 23 wo, uvuga ko Guverinoma ya DRC, FDLR n’ndi mitwe irebwa ni myanzuro ya Nirobi na Luanda, aribo batubahiriza iyo myanzuro mu rwego rwo gukemura amakimbirane ,kuko baca inyuma bakiyigabaho ibitero bigatuma M23 nayo yirwanaho.
M23 ikomeza ivuga ko ibi bigaraza ko Geverinoma ya DRC, itifuza amahoro ahubwo ko yahisemo intambara bityo ko igomba gukenyera bagahangana kugeza yemeye ibiganiro bigamije guhagarikan intamba no gushakira DRC amahoro.