Uyu mugani baca, ngo: “Yarezwe bajeyi” wakomotse kuri Bajeyi ba Sharangabo rya Rujugira rwa Mazimpaka; ahayinga umwaka w’ i 1700. Bawuca iyo babonye umwana cyangwa ndetse n’umukuru wipfayonza gitesi; ni bwo bavuga ngo: “Yarezwe bajeyi!”
Umwami witwa Yuhi Mazimpaka yari atuye ku Ijuru rya Kamonyi, bakajya bamuteranya n’abana be, bituma abahiga arabahihibikanya, kugeza ubwo yishe uwitwa Musigwa yakundaga cyane. Amaze kumwica yigunga mu nzu iminsi itatu; ni bwo yasohokanye igisigo cyitwa “Singikunda ukundi” Musigwa amaze kubigwamo, uwitwa Rujugira na we agira amakuba; yica imfizi ya se yitwaga Rushya. Yibutse ko Mazimpaka yahimbye igisigo cyitwa Singikunda ukundi, abona ko atamuhonoka aracika, acikira i Bugesera. Bwari butaraba ubw’u Rwanda. Acikana n’umugore we Kalira, bafitanye utwana tubiri tw’indahekana: Mulikanwa na Sharangabo. Bajyana n’umugabo Ndabaramiye, w’i Gihinga na Ruzege (muri Komini Taba); n’umugore we Mupfasoni, n’umuhungu wabo Rubanzabigwi. Baragenda bageze i Bugesera, barahakeza barahakirwa, biberayo bagubwa neza.
Haciyeho iminsi, Mazimpaka yibuka ibyo kuraga ingoma. Atuma kuri Rujugira ngo ahunguke azamuzungure. Rujugira yanga kubyemera, kuko yakekaga ko se amuresaresa ngo abone urwaho rwo kumwica nka Musigwa. Amaze kubyanga, i Rwanda bacura inama yo kujya kwiba umugore we Kalira; bati: “Nagera mu Rwanda akiyumvira imvaho azatuma ku mugabo we amwizeze akunde agaruke. Baragenda bazana Kalira n’abana be rwihishwa; Rujugira atabizi. Bamugejeje ku Kamonyi, bacura indi nama yo kumwubakira kure yaho; bamujyana ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga. (ni mu murenge Nyamabuye, Gitarama).
Nuko Mazimpaka amaze gutanga murumuna we Muteyi n’abiru, bimika umuhungu we Rwaka. Ariko amugara bidatinze, bavuga ko ari ingoma yamurashe, kuko atayirazwe na se. Noneho, batuma kuri Rujugira, bamusobanurira uko ibintu bimeze: baramwimika yitwa Cyilima (ni we nyir’ ibisigazwa biri mu bushyinguro i Butare) Ariko mbere yo kumwimika, bari babanje kunywesha (kuroga) umugore we Kalira by’ubwiru kuko yari yaracikanye n’umugabo we. Dore ko mu Rwanda gucikana n’umugore cyangwa imbwa byari ikizira; bavugaga ko umugore ari uw’ibwami, imbwa ikaba ishumi ry’ibwami, uwabaga yarabicikanye nyuma agacikuka, umugore we yamutaga iyo ngiyo, imbwa akayica akabona kugaruka mu Rwanda.
Kalira bamaze kumwica, umugabo we amaze kwima ingoma y’u Rwanda, abaza aho ari n’abana be. Bamwerurira ko yapfuye, naho abana bakaba bari ku Kivumu cya Mpushi. Arumirwa arababara cyane, ni bwo avuze ijambo ry’agahinda ryahindutse umugani, ati: “Nta byera ngo de; iyo nima Kalinga ndi kumwe na Kalira!” Nuko atumiza abana be bombi: Mulikanwa na Sharangabo; abubakira urugo rw’imbonera nk’aho yarwubakiye nyina yakundaga cyane; abaha n’ibihe byo kurarirwa; igihe cyagera akaza muri urwo rugo yabubakiye, akarumaramo iminsi iruta iyo mu zindi ngo ze, abakundwakaza mu kigwi cya Kalira.
Sharangabo amaze kuba umusore, Mulikanwa na we amaze kuba inkumi, Sharangabo baramushakira, ararongora abyara umwana w’umukobwa, bamwita Bajeyi. Amaze kuba inkumi sekuru Rujugira amushyingira Rugira rwa Semakamba ya Busyete (uyu w’umukurambere w’Abasyete). Rugira atahirira kwa Rujugira.
Igihe cyo gutaha kigeze, Rujugira abaha u Murera n’u Bugoyi ho ibirongoranwa. Rugira na Bajeyi bamaze kugera mu butware bwabo, Bajeyi ayoberwa iby’urugo n’imirimo yerekeye abagore bakize gitware. Bimaze kumuyobera inkuru igera kuri sekuru. Atumiza Rugira atinya kumubwira ubupfayongo bw’umwuzukuru we. Noneho Rujugira yitumirira Bajeyi ubwe. Ahageze amufatira aho, yoherereza Rugira undi mwuzukuru we witwa Nyamashaza aba inshumbushanyo ya Bajeyi.
Bajeyi aguma aho arandagara cyane, bukeye rubanda bakamukwena, bamufatiraho, babona umwana wibuza uburyo yipfayonza gitesi, cyane uw’umukobwa bati: “Nyagucwa ugiye kwigira aka Bajeyi?” Yananirana bati: “Mwene naka nimumureke yarezwe Bajeyi!” kuko bamutetesheje akaba umupfu utazi ururo n’icyatsi, aka Bajeyi ba Sharangabo.
Kurera bajeyi = gutetesha umwana agapfayonga.
Uwineza Adeline