Raila Odinga wiyamamarije kuyobora Kenya mu bihe bitandukanye ariko akagenda atsindwa n’abo bari bahanganye yasabiwe gufatirwa ibihano kubera imyitwarire ikomeje kumuranga, ishobora no guteza umutekano muke mubanyagihugu
Uyu mugabo uri gutegura imyigaragambyo y’abarwanashyaka be yo kwanga Perezida William Ruto wamutsinze mu matora aherutse kuba ,muri iki gihugu, abanyamategeko bamusabiye ko agomba gufatirwa ibihano bikakaye , bityo agasubiza ubwenge k’umurongo.
Si abanyamategeko gusa kuko n’abanya Politiki bo muri iki gihugu bamusabiye ibihano, aba banyamategeko babwiye The Nation ko bashaka ko Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika buhana Raila Odinga ku bwo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Aba bayobozi bashaka ko uyu mugabo ukomoka mu bwoko bw’aba-Luo afatirwa ibihano birimo kubuzwa gukorera ingendo muri ibyo bihugu ndetse no gufatira imitungo ye ku bwo guca intege ibikorwa bigamije gukura Perezida Ruto ku butegetsi.
Mu bihe byashize na none Odinga yigeze gusaba abayoboke be kwigaragambya, ubwo mu 2007 yari amaze gutsindwa na Mwai Kibaki icyo gihe Abanya-Kenya barenga 1.100 barapfuye ndetse abagera ku bihumbi 600 bakurwa mu byabo.
Ni na byo byabaye kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023 aho yavuze ko azayobora imyigaragambyo mu minsi 14 igiye kuza bikozwe n’ubwihuze bw’amashyaka yibumbiye mu cyiswe Azimio la Umoja One Kenya, mu gihe ubusabe bwe bwo kugabanya ibiciro bihanitse ndetse no gukora amatora anyuze mu mucyo butakubahirizwa.
Kuri uyu wa 25 Gashyantare ku cyicaro cy’iyo mpuzamashyaka giherereye i Kakamega, Odinga yavuze ko Perezida Ruto afite iminsi 11 yo kuba yemeje ubusabe bwabo bitakorwa imyigaragambyo igatangira.
Ni ibibazo bije nyuma y’amakuru yavugaga ko Perezida Ruto ari we wari uri inyuma yo gutuma Raila Odinga ava ku mwanya wo kuba umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo muri Afurika mu Kanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD).
Umuyobozi mu Nteko Inshinga Amategeko ya Kenya, Owen Baya, yavuze ko umuntu atahabwa icyubahiro n’umuryango mpuzamahanga mu gihe ari kugerageza guteza ibibazo mu gihugu cye, bityo ko nakomeza bazamuhana.
Uyu mugabo yatsinzwe na Perezida William Ruto mu matora aheruka muri iki gihugu dore ko yagize amajwi 48,8% mugihe mugenzi we bari bahanganye yagize 50,5%. Uyu mugabo akaba akomeje kuvuga ko yibwe amajwi.
Nyuma yo kubarura amajwi uyu mugabo yagannye inkiko avuga ko yibwe amajwi ariko urukiko ruza kwemeza ko amajwi yagenze uko yagombaga kugenda, bityo aba aratsinzwe.
Umuhoza yves