Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gashyantare, havuzwe imirwano ikaze hafi ya Sake neza muri KAMURONZA na MALEHE, imitwe y’inyeshyamba ya Mai Mai Nyatura, APSLS, na CMC zifatanyije na FARDC bari kurwanya inyeshyamba za M23 guhera saa yine za n’ijoro kugeza mu gitondo cya kare ubwo bashakaga gusubiza inyuma M23 ariko ntibyakunda.
Ku cyumweru, tariki ya 26 Gashyantare, inyeshyamba za M23 zafashe umudugudu wa Busumba, ku birometero 10 uvuye i Mwesso, aha ni muri Teritwari ya Masisi ..
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwanda tribune iri ahitwa Mushaki yabitangaje ngo aba bagabye igitero bafashe kariya gace nyuma yo kugaba igitero kuri FARDC, aha ni muri Gurupoma ya Bashali Mokoto yo muri Masisi.
Aya makuru avuga ko iki kibazo gikomeje gukaza umurego mu baturage mu mijyi ya Mwesso na Kashuga bahungira i Walikale na Nyabiondo.
Ku murongo wa Sake-Mushaki, havuzwe imirwano ikaze yatangiye ahagana mu ma saa kumi za mugitondo ku isaha yo mu gace ka Malehe, ni muri Kamuronza iherereye mu birometero 10 uvuye mu isantere ya Sake
Abaturage batuye mu duce twa Rubaya hamwe na Bihambwe bo baremeza ko amahoro ari yose n’ubwo aka gace kafashwe n’inyeshyamba za M23
Rubaya ni kamwe muduce twafashwe kumunsi w’ejo n’inyeshyamba za M23, kaje kiyongera kutundi twinshi turi mu maboko y’izi nyeshyamba.
Uwineza Adeline
Gusa M23, mwirinde guhutaza ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Mureke abashoramari bakomeze imirimo yabo ahubwo mubacungire umutekano.
Mugomba kwerekana itandukaniro na biriya bisambo bya FARDC na FDRL. Bizatuma abaturage n’isi yose ibagirira ikizere.