Perezida Emmanuel Macron perezida w’ubufaransa yatangajeko agiye kugirira uruzinduko muri Repubulica iharanira Demokarasi y’a Congo, mu rwego rwo gutsura umubano.
Aya makuru yanashimangiwe kandi n’ibiro ntaramakuru bya Perezidansi ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, ko Perezida Macron w’Ubufaransa azabasura ku cyumweru tariki ya 5 Werurwe 2023.
Batangaje kandi ko Ikimugenza muri iki gihugu ari ugutsura umubano no kuwukomeza hagati y’ibihugubyombi,ubufatanye mu bushakashatsi no kuvumbura ahari amabuye y’agaciro hashya muri icyo gihugu n’ibindi.
Mu rwego rw’ubuzima Perezida Macron azasura ikigo cy’ubuzima gifatwa nk’ikitegererezo muri Afurika mu gutanga ubuvuzi buhamye kizwi nka Institut national de recherche biomédicale (INRB), azafata umwanya umwanya mwiza wo kugirana ibiganiro na Profeseri Jean-Jacques Muyembe, uyobora icyo kigocy’ubuzima cyanavumbuye virus ya Ebola.
Uruzinduko rwa Perezida Macron ruteganijwe gutangira kuwa 1 kugera kuwa 5 Werurwe ,rukazahera muri Gabon, Angola mbere yo kwerekezamuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Emmanuel Macron azaba arikumwe na deregasiyo ye y’Abafaransa n’abandi bo ku mugabanew’Uburayi.
Ni uruzinduko rwitezweho inyunu zitandukanye Dore ko yaba Ubufarasa cyangwa se DRC bose bazabyungukiramo.
Mukarutesi jessica