Ibarura rusange ryakozwe umwaka ushize wa 2022, ryagaragaje ko Abanyarwanda ari 13 246 394, ndetse rinagaragaza ko Intara ituwe kurusha izindi ari iy’Iburasirazuba.
Ni ibikubiye mu byavuye mu ibarura rusange byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, ubwo hatangizwaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Iyi mibare igaragaza ko umubare w’Abagore ari wo munini kuko ari ari 51.5%, naho Abagabo bakaba ari ari 48.5%.
Ibi byavuye mu ibarura rusange, bigaragaza kandi ko Intara ituwe n’abantu benshi, ari iy’Iburasirazuba ituwe na 3 563 145 bangana na 26,9%, hagakurikiraho Iy’Amajyepfo ituwe na 3 002 699 bangana na 22,7%, Intara y’Iburengerazuba ikaza ku mwanya wa gatatu, ituwe na 2 896 484 bangana na 21,9%.
Intara y’Amajyaruguru yo ituwe na 2 038 511 bangana na 15,4%; mu gihe Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa nyuma utuwe na 1 745 555 bangana na 13,2%.
Abanyarwanda bangana 72,1% batuye mu bice by’icyaro, mu gihe abatuye mu bice by’imijyi ari 27,9%.
Ku bijyanye n’ibyiciro by’Abanyarwanda, urubyiruko ni rwo rwinshi kuko ari 65.3 bafite munsi y’imyaka 30, naho abafite imyaka iri hagati ya 16 na 64 bakaba ari 56,0%.
Icyizere cyo kuramba kw’Abanyarwanda cyongeye kuzamuka kigera ku myaka 69,6 ivuye kuri 64,5 yariho mu mwaka wa 2012, na yo yari ivuye kuri 51,2 yariho muri 2002, mu gihe mu 1991 yari imyaka 53,7.
RWANDATRIBUNE.COM