Nyuma yo kotswa igitutu n’umutwe wa M23 ,ubutegetsi bwa DRC bwatangiye kumva neza uburemere bw’ ikibazo cy’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda, bari mu buhungiro mu bihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari n’ahandi ku Isi.
Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, Mu ijambo Perezida Felix Tshisekedi yagejeje ku bitabiriye akanama ka ONU gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu i Jeneve mu Busuwisi, yasabye ko hashyirwaho urwego ruhuriweho na DRC, u Rwanda na HCR ,kugirango harebwe uko impunzi z’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda n’Abanyarwanda bahungiye mu gihugu cye bataha mu bihugu byabo.
Perezida Felix Tshisekedi, yakomeje avuga ko bigamije gukuraho urwitwazo rw’u Rwanda, ngo kuko rwakunze kwigira umuvugizi w’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda.
Yagize ati:” Ku birebana n’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda, Guverinoma ya DRC yasabye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi( HCR), gushyiraho urwego ruhuriweho na DRC, u Rwanda na HCR kugirango hashakwe uburyo impunzi z’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda n’Abanyarwanda bahungiye muri DRC, batahuka mu bihugu byabo hubahirijwe amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.
ibi, bigamije gukuraho urwitwazo rwa Leta y’u Rwanda yigize umuvugizi w’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda.”
Perezida Tshisekedi ,yakomeje avuga ko hagomba no gushyirwaho gahunda igamije kuganira n’Abayobozi gakondo mu duce tugize uburasirazuba bwa DRC, kugirango hashakwe uko Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bakwiyunga ndetse bakabana neza kandi mu mahoro n’andi moko bahora bahanganye muri Kivu y’amajyaruguru n’iyamajyepfo.
Hashize imyaka irenga 20 Abanye congo bavuga Ikinyarwanda barenga 300.000, barataye ibyabo bahungira mu bihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari birimo n’u Rwanda n’ahandi ku Isi kubera ubwicanyi n’ihohoterwa bakunze gukorerwa.
Muri iyo myaka yose ,ubutegetsi bwa DRC nti bwigeze bushaka gukemura ikibazo cy’izi mpunzi ,ahubwo bwacaga k’uruhande bukabita Abanyamahanga b’Ababanyarwanda ndetse ko bagomba kuguma iyo bahungiye.
Byatumye havuka imitwe nka RCD , NCDP na M23 yari igamije kurengera uburenganzira b’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda , gusaba ko impunzi zitaha kandi zikizezwa umutekano no guhabwa uburenganzira bwabo kimwe n’andi moko y’Abanye Congo.
Nyuma y’ivuka rya M23, uyu mutwe watangije intambara k’ubutegetesi bwa Joseph Kabila ariko mu 2012 uza gutsihindwa maze uhungira mu Rwanda na Uganda.
Waje kongera kubyutsa umutwe mu mpera za 2021, utangiza indi ntambara ndetse kugeza ubu ukaba umaze kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Igitutu cya M23, cyatumye ubutegetsi bwa DRC bwari bumaze imyaka uruhuri bwarirengangije ikibazo cy’impunzi z’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda, butangira kubona ko gikomeye kandi kigomba kwitabwaho.
K’urundi ruhande ariko, benshi bakomeje kugaragaza imbogamizi zishingiye k’umutekano w’izi mpunzi mu gihe zaba zitashye, kuko ubutegetsi bwa DRC butarabasha kwambura intwaro imitwe nka FDLR, Nyatura na Mai Mai n’iyindi ifite uruhare runini mu gutuma Abanye congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatusi bahunga igihugu cyabo.
Ubutegetsi bw DRC ahubwo, bwahisemo gukorana n’iyi mitwe mu ntambara buhanganyemo na M23 cyane cyane ko buzi neza ko abagize iyimitwe, basanzwe banga urunuka Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusi.
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC,bemeza ko mu gihe ubutgetsi bwa DRC butarabasha guhagarika imikoranire no kwambura intwaro iyo mitwe yazengereje abo mu bwoko bw’Abatutsi, bizagorana cyane ko bizera umutekano wabo, ahubwo ko iyo mitwe yose yabanza kwamburwa intwaro kugirango izo mpunzi zibashe gutaha zizeye umutekano.
Gusa, benshi bameza ko bizakomeza kugorana, dore ko muri iyi minsi igisiikarikare cya Repubulika Iharaniranira Demokarasi ya Congo FARDC kiri guha iyo mitwe intwaro nyinshi mu rugamba bahanganyemo na M23, bishobora kuzagorana cyane kugirango cyongere kuzibambura.