Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023 mu nama y’umushikirano iri kuba ku nshuro ya 18, Perezida Paul Kagame yanenze Abayobozi bishoye mu bisa n’umukino w’urusimbi waduwe n’abashoramari.
Perezida kagame ,yabikomojeho ubwo yagarukaga ku mikorere idahwitse ya bamwe mu bayobozi bananirwa kuzuza inshingano zabo no gukemura ibibazo by’abaturage.
Perezida Paul Kagame, yavuze ko hari ibyadutse muri iki gihe bigamije gushishikariza abantu gushora amafaranga mu bisa no kugerageza amahirwe ndetse ko byayobotswe n’abo mu ngeri zinyuranye barimo n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barimo Abajenerali mu ngabo , Abapolisi n’Abaminisitiri.
Yagize ati:“Birimo abaminisitiri, birimo ba Generali mu gisirikare biri mu gipolisi, mukajya aho mukajya muri ‘Chia seeds’ (bumwe mu buryo bwo muri ibi bikorwa bwitabirwa na benshi) mwamara guhomba udufaranga mwari mufite mwagiye kuturunda mu mwobo uri budutware. mwarangiza mukaza ngo ‘urareba tugomba gufasha abaturage.”
Perezida Kagame, yanenze abayobozi bijandika muri ibi bikorwa ndetse abasaba ko ayo mafaranga bapfusha ubusa, bagakwiye kuba ariyo baheraho bafasha abaturage babaye niba koko bafite ubushake bwo kubafasha.
Yongeyeho ko abihebeye ibi bikorwa, baba bifuza gukira vuba vuba ariko bikarangira ubwo bukire batabubonye , asaba abantu gukorera bicye byiza.
Perezida Kagame, yavuze ko nta faranga na rimwe rizajya gufasha abahombeye muri ubu bwambuzi, kuko hari byinshi Leta ikwiye gukora.