Profile photo: Rayon Sport FC
“Twebwe nka Rayon sport ntidutanga indangamuntu, … Sinzi impamvu bigiye kuba ikibazo kubera Rayon Sport ,… Twebwe nka Rayon Sport duhamya ko ari abanyarwanda”
Hashize iminsi mike hagaragaye urutonde rw’abakinnyi basaga 20 bakomoka mu gihugu cy’uburundi bakina muri shampiyona y’umupira w’amaguru bafite indangamuntu zo mu Rwanda. Nyuma yo kugarukwaho cyane n’itangazamakuru, bamwe mu bakurikiranira umupira w’amaguru mu Rwanda basabye ko iki kibazo gikuriranwa n’inzego zishinzwe abinjira n’abashohoka.
Aganira n’itangazamakuru kuri iki kibazo, umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sport Jean Paul NKURUNZIZA yagaragaje ko Rayon nk’ikipe idafite inshingano zo gutanga indangamuntu cyangwa kumenya uburyo yatanzwemo cyane ko hari n’abaje muri iyi kipe basanzwe bakina muri shampiyona. Yasabye ko hategerezwa amakuru azatangwa n’inzego zibishinzwe.
Mu magambo ye, umuvugizi mushya wa Gikundiro yagize ati: “Twebwe nka Rayon sport ntabwo duushinzwe gutanga indangamuntu, ntabwo ari twe dutanga ubwenegihugu umukinnyi nka Jules ULIMWENGU twamubonye muri Sunrise kandi akina nk’umunyarwanda , IRAGIRE Said ni umukinnyi twakuye muri MUKURA VS kandi yanakiniye ikipe y’igihugu, abo bantu twabasinyishije nk’abanyarwanda.”
Umuvugizi wa Rayon Sport akomeza avuga ko bidakwiye kuba ikibazo iyo bigeze kuri Rayon Sport. “Sinzi niba bigiye kuba ikibazo ari uko bigeze kuri Rayon Sport kuko nka Said ya akiri mu ikipe ya Mukura kandi yakiniye ikipe y’igihugu kandi bazibonye byemewe n’amategeko. Kugeza uyu munota urwo rwego ntacyo ruratubwira. Twebwe nka Rayon Sport turabihamya ko ari abanyarwanda” Jean Paul NKURUNZIZA.
Kuwa kabili w’icyumweru gishize niho benshi muri aba bakinnyi bagaragaye ku cyicaro cy’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka Kacyiru, basobanura uko bagiye babonye ibyo byangombwa. Amakipe yo menshi muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (harimo na Rayon Sport) ashobora kugerwaho n’ingaruka z’iki kibazo igihe baba bambuwe izo ndangamuntu. (Diazepam) Gusa kugera kuri iyi saha nta kintu urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ruravuga kuri iki kibazo.
Si ubwa mbere habayeho ikibazo cy’ibyangombwa ndangamuntu ndetse n’ibijyanye n’ubwenegihugu ku bakinnyi mu mupira w’amagaruru dore ko hari benshi byagizeho ingaruka. Aha twagaruka ku rugero rwa Etekiama (wahawe izina rya BIRORI Dady), ufatwa nk’imbarutso yo guhagarika gutanga ubwenegihugu ku bakinnyi b’abanyamahanga mu kipe y’igihugu ubwo yatezaga ikibazo kuri iyi kipe, igakurwa mu irushanwa kubera yari warakiniye ibihugu 2 ku mazina atandukanye. Ibi kandi byabaye n’intandaro yo kugabanya umubare w’abanyamahanga mu makipe yo mu Rwanda hagamijwe guha amahirwe abenegihugu ngo bazatange umusaruro ufatika mu ikipey’igihugu.
Yanditswe na HAKORIMANA Christian