Abanye congo batuye mu ujyi wa Goma, bakomeje kugira igihugunga no kugaragaza impungenge ziturutse k’ukuba M23 ishobora gufata uyu mujyi bitayigoye nyuma yo gufunga umuhanda Goma-Masisi.
Amakuru y’iriwe acicikana ku mbugankoranyambaga mu mujyi wa Goma, humvikana umugabo avuga ko M23 yamaze gupanga uko izafata umujyi wa Goma bitayigoye na gato.
Uyu mugabo, akomeza avuga ko afite amakuru yiziwe y’uko M23 iri gutegura gufata Goma , abarwanyi bayo bamwe baturutse i Mubumba abandi Kilimanyoka bivuze ko bazareka agise ya Kibumba bagakomeza Kanyamahoro na Kanyarucinya, bagamije kwinjira mu mujyi wa Goma.
Aba banye congo, bongeye gutunga urutoki u Rwanda bavuga ko arirwo ruri gufasha M23 gutegura uwo mugambi ndetse ko hari abarwanyi ba M23 bari mu Rwanda, biteguye guhita binjira i Goma bagamije gufata ikibuga cy’indege n’ibikoresho bya gisirikare bya FARDC bihabarizwa.
Bemeza kandi ko mu kiyaga cya Kivu, naho hari amato ya gisirikare agamije gukumira ubufasha ubwaribwo bwose bwanyuzwa muri icyo kiyaga buturutse i Bukavu, cyane cyane ko M23 yizeye neza ko nta bufasha FARDC yabona bunyuze mu nzira z’ubutaka kuko imihanda yose ihuza Goma n’utundi duce ariyo iri kutugenzura .
Bongeraho ko intego ya M23 , ari ugufata Goma itarwanye bikamera nko kuza kwitoragurira.
Twagerageje kuvugana na Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare kugirango agire icyo avuga kuri izi mpungenge z’abatuye mu mujyi wa Goma, ariko ntiyabasha gusubiza kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Gusa abari gukurikiranira hafi uburyo M23 iri kurwanamo muri iyi minsi ,baremeza ko uyu mutwe uri gukora igisa no kugota umujyi wa Goma kuko imihanda myinshi y’ubutaka iwuhuza n’utundi irimo Goma-Rutshuru, Goma-Masisi n’iyindi ariyo iri kuyigenzura.
umva hasi hano uko babivuga :
renfort se imaze iki? renfort yimbwa…. FARDC ni umbwa
Endereya wana, piga watu wabaya paka minovu, kavumu na Tanganyika! Unayuwa? Bashushubikanye bakiri mu kavuyo bazajya gushinga ibirindiro bageze Kindu eh! Mugaruze izo nka z’ abanyamurenge. Mubasubize mu ngo zabo. Muhe twirwanho imbaraga nayo ikore hepfo! Uranyumva? Mukagaruka haruguru gukubita ADF-Nalu Abahema icyama cyabo kigahabwa……kigakora haruguru, uranyumva? Eh!!!. Mubakurikize ibishyimbo na tungurusumu abana bagire imbaraga na jaune pate+ Akaboga( imbogo+imparage+inka birabuze?) apana kawungamweru.