U Rwanda rwatangaje ko amahanga akomeje kugaragaza ubushake bwo gushaka umuti w’ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko akirengagiza ikibazo cy’umutwe wa FDLR kandi ari wo muzi w’intandaro y’ibibazo byose.
Imiryango mpuzamahanga yaba isanzwe ihuriyemo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’indi kimwe n’Ibihugu bikomeye bikomeje kugaragaza ko byifuriza amahoro Congo.
Mu myanzuro yagiye ifatwa yaba iy’i Nairobi ndetse n’i Luanda, umutwe wa M23 wagiye ugira ibyo usabwa ariko n’indi mitwe yose iri muri Congo nka FDLR yagiye igira ibyo isabwa.
Gusa abagira ibyo bavuga ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, bagaruka cyane ku mutwe wa M23, bawusaba guhagarika imirwano no kuva mu bice wafashe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, u Rwanda ruvuga ko rushima imyanzuro yose yagiye ifatwa irimo iherutse kubera iya Addis Ababa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Guverironoma y’u Rwanda kandi ivuga ko ishima umusanzu w’umuryango mpuzamahanga byumwihariko itangazo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, iry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’irya Leta Zunze Ubumwe za America.
Gusa ikavuga ko hari igikomeje kwirengagizwa cy’umutwe wa FDLR wakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda, none ubu ukaba ukomeje gukorana na FARDC.
Iti “Ugutsindwa k’umuryango mpuzamahanga mu kwamangana Guverinoma ya DRC ku bwo gufasha FDLR, bituma DRC ikomeza gukorana n’uyu mutwe wakoze Jenoside, banagabye ibitero mu Rwanda byanagizwemo uruhare n’igisirikare cya Congo (FARDC).”
U Rwanda ruvuga ko uyu mutwe ari imbogamizi ku mutekano warwo, rugasaba ko uyu mutwe udakwiye kwirengagizwa cyangwa ngo ufatwe nk’udateye impungenge mu gihe uri gukorana na FARDC.
Icyakora u Rwanda rwatangaje ko inzego z’umutekano zarwo na zo ubu ziryamiye amajanja nyuma yuko DRC ikomeje kugaragaza ubushake bwo gushoza intambara ku Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM