General Muhoozi Kainerugaba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yavuze ko we na Perezida Kagame Paul ndetse Yoweri Museveni, bose ari Intwari.
Uyu muhungu wa Museveni yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.
General Muhoozi yatangiye agira ati “Inkotanyi cyane! Turacyari Intwari! Museveni Kagame na Muhoozi! Uganda n’u Rwanda bizahora ari ibivandimwe iteka ryose.”
Inkotanye Cyane! We are still heroes! Museveni, Kagame and Muhoozi!Uganda and Rwanda forever! pic.twitter.com/gEQkj7rGdt
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) February 27, 2023
General Muhoozi Kainerugaba yagize uruhare rukomeye mu kubura umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi.
Akunze kugaragaza ko nyuma yuko u Rwanda na Uganda bongeye kubana kivandimwe, atewe ishema n’umubano w’ibi Bihugu byombi wongeye kuba ntamakemwa.
Muhoozi Kainerugaba kandi amaze igihe agaragaza ko ibi Bihugu byombi byabanye kuva cyera kandi ko ubucuti bwabyo ntawushobora kuburogoya.
RWANDATRIBUNE.COM